Nyuma y'uko ingengabihe ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda icyiciro cy'amatsinda isohotse, Stade Regional yari imenyerewe gukoreshwa n'amakipe menshi y'i Kigali ntiri mu bibuga bizakoreshwa bitewe n'uko irimo kuvugururwa.
Shampiyona ya 2021 izakinwa mu buryo bw'amatsinda aho amakipe yashyizwe mu matsinda 4, buri tsinda rikaba rigizwe n'amakipe 4 aho hazazamuka 2 muri buri tsinda agahatanira igikombe mu gihe andi azaba ahatana arwana no kutamanuka.
Uyu munsi nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryashyze hanze uko amakipe azahura mu cyiciro cy'amatsinda.
Amakipe yo muri Kigali yari asanzwe yakirira imikino yayo kuri Stade Regional akaba azakirira kuri Stade Amahoro yari isanzwe yakira umukino wa APR FC na Rayon Sports gusa.
Mu minsi ishize nibwo ISIMBI yabagejejeho inkuru y'uko CAF yamenyesheje FERWAFA ko nta kibuga bafite cyemerewe kwakira imikino mpuzamahanga bityo ko nta gikozwe imikino y'ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi izaba mu kwezi kwa Kamena bashobora kuyakirira mu kindi gihugu.
Icyo gihe umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu François Regis yari yabwiye ISIMBI ko hari ibyo bababwiye gukosora kuri Stade Regional cyane ko Stade Amahoro yo imaze igihe itakira amarushanwa mpuzamahanga.
ISIMBI yashatse kumenya niba impamvu yatumye Stade Regional itazakira imikino ya FERWAFA ari uko hatangiye imirimo yo kuyivugurura cyangwa hari indi impamvu, maze umuntu umwe wo muri FERWAFA avuga ko ari yo mpamvu kuko imirimo yo kuyivugurura yatangiye.
Stade Regional babwiwe ko aho abantu bicara hagomba gushyirwa intebe buri muntu akagira intebe yicaraho aho kwicara ku ntebe za sima ku buryo bigorana kumenya umubare nyirizina iyi stade yakira, kuvugurura urwambariro(Dressing room), ubwiherero, guhindura aho abasimbura bicara no gusiga amarangi.
Amakuru akaba avuga ko mu gihe iki kibuga cyaba cyarangiye cyazatangira gukoreshwa nyuma y'imikino y'amatsinda, kibaye kitararangira hazakomeza gukoreshwa Stade Amahoro.
Shampiyona izatangira tariki ya 1 Gicurasi isozwe tariki ya 29 Kamena 2021.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-stade-regional-itazakoreshwa-muri-shampiyona