Igikorwa cyo gutanga ubu bwiherero cyabaye ku wa 31 Werurwe 2021 cyitabirwa n'ubuyobozi bw'ishuri ribanza rya Gahanga II ndetse n'abayobozi ba SATO Rwanda.
Iyi misarane ikoze mu buryo yoroshya ibijyanye n'isuku, nk'aho iyo umuntu amaze kuyikoresha ihita yipfundikira kugira ngo umwuka mubi cyangwa isazi ziyivamo zitagira ingaruka mbi ku bandi.
Ni imisarane ikoze ku buryo kuyitunganya bitwara amezi make mu bwoko bwayo butandukanye burimo iyo kwicaraho cyangwa gusutamaho. Mu bijyanye no kuvidura ubwiherero, nabyo byorohera ababikora kuko abantu batabasha gushyiramo ibyo babonye byose.
Rubaduka Mathias uyobora Itorero ry'Abangilikani muri Paruwasi ya Gahanga iri shuri ryubatsemo, yavuze ko SATO Rwanda yafashije iki kigo mu guharanira isuku ndetse no kurwanya indwara zishobora guterwa n'umwanda.
Ati 'Aho ubu bwiherero bwagereye muri iki kigo, hari byinshi bwahinduye, nta mwanda buteza, nta sazi zitumuka mu bwiherero, ubona ko n'abana bajyamo mu buryo bworoshye. Nta munuko kubera ko zirifunga zikanifungura iyo bibaye ngombwa. Rero twashimira umuyobozi wa SATO Rwanda kubera uburyo yagiye atwitaho muri iki gihe tumaranye.'
Umuyobozi wa SATO mu Rwanda, Ntaganira Cyrus, yavuze ko ubwiherero bwa SATO bufite umwihariko wo kugabanya amazi abantu bakoreshaga babusukurura.
Ati 'Ubwiherero bwa SATO bukozwe muri Pulasitiki, bufite umwihariko wo kwipfundura bukanipfundikira igihe bumaze gukoreshwa. Ikindi ni uko uburyo ubwiherero bwa SATO bukoze muri wa mubiri wabwo, umwanda iyo ugiyeho uhita ugenda, ikindi bikanafasha mu kubusukura kubera ko busukurwa n'amazi make, ni ukuvuga igikombe kimwe cy'amazi gishobora kuwusukura.'
Yavuze ko bahisemo guha iri shuri ubwiherero kuko ubwo ryari risanganywe bw'umwobo buteza ibibazo bitandukanye.
Ati "Iriya misarani yatezaga ikibazo cyane cyane nk'aho idapfundikiye kuko ubona amasazi ajyamo akaba yateza umwanda ku bintu ndetse abantu bakandura indwara zitandukanye zirimo izimpiswi, inzoka.'
Ntaganira yavuze ko n'abana babukoresha nta mpungenge ababyeyi bakwiye kugira z'uko bashobora kugwamo nk'uko bigenda ku isanzwe y'ibyobo.
Mu gukomeza kurwanya icyorezo cya COVID-19, hanatanzwe robine ebyiri za SATO zifite umwihariko wo gukoresha amazi make kandi umuntu agakaraba neza uko abyifuza.
SATO ikomoka mu Buyapani, mu Rwanda ikaba ikorera mu Gakiriro ka Gisozi mu nyubako ya Ecomem Co Ltd.
Ikora imisarane irimo iyo gusutama, igura 8000 Frw na 12 000 Frw n'iyo kwicaraho igura 15 000 Frw iboneka mu nyubako zose zo mu Rwanda zicuruza ibikoresho by'ubwubatsi.