Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ndetse na Arsenal yo mu Bwongereza bifatanyije n'u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi batandukanye bakinira ikipe ya Paris Saint- Germain yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa barimo Kylian Mbappé bifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri mata 1994.

Kuva kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Mata 2021 abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda batangiye iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Muri urwo rwego ikipe ya Paris Saint-Germain ihagarariwe n'abakinnyi bayo bakomeye barimo Kylian Mbappé, Juan Bernat ,Moise Kean, Rafinha Alcantara,Danilo Pereira,Abdou Diallo ndetse na Colin Dagba batanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda.

Binyuze mu butumwa bw'amashusho y'amasegonda 27 banyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter, abo bakinnyi bose uko bagenda bakuranwa mu kuvuga amagambo yo kwifatanya n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ayo mashusho kandi akaba yaherekejwe n'amagambo iyi kipe ya Paris St Germain yanditse agira ati' Twifatanyije n'abavandimwe bacu bo mu Rwanda, Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994″.

Si ikipe ya Paris St Germain yifatanyije n'u Rwanda muri ibi bihe by'akababaro kuko n'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza nayo yageneye ubutumwa abanyarwanda.

Mu butumwa iyi kipe yanyujije kuri Twitter buherekejwe n'amashusho arimo abakinnyi b'iyi kipe bwo guhumuriza abanyarwanda, mu bakinnyi bagaragaramo harimo Rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang, Alexandre Lacazette, Granhit Xhaka, umutoza Michael Arteta ndetse n'umuyabigwi wayo Tonny Adams.

Ubu butumwa bwo kwihanganisha u Rwanda buvuye kuri aya makipe buje nyuma yaho mu Ukuboza kwa 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Ku rundi ruhande kandi u Rwanda rwasinyanye n'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza amasezerano nkayo ariko yo akaba yarasinywe muri Gicurasi 2018.

The post Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ndetse na Arsenal yo mu Bwongereza bifatanyije n'u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-psg-yo-mu-bufaransa-ndetse-na-arsenal-yo-mu-bwongereza-bifatanyije-nu-rwanda-kwibuka-ku-nshuro-ya-27-jenoside-yakorewe-abatutsi-muri-mata-1994/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)