Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Mta 2021; uyu muhango wahuriranye no gushyingurwa mu cyubahiro imibiri 13 iherutse kuboneka aho yari yarajugunywe mu Murenge wa Rusatira.
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, yavuze ko tariki ya 26 n’iya 27 Mata 1994 ari bwo habaye ubwicanyi bukomeye hagamijwe gutsemba Abatutsi bakoraga muri ISAR n’abandi bari bahahungiye.
Muri ISAR Jenoside yakozwe n’Interahamwe zifatanyije na bamwe mu bari abakozi b’icyo kigo.
Dr Karangwa yavuze ko kuba abantu bafatwaga nk’abahanga n’abashakashatsi muri ISAR barishoye muri Jenoside bica Abatutsi babahungiyeho bigaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe.
Ati “Ubukana bwa Jenoside bwari bwarageze ku gipimo cy’aho n’umuntu ibyo yize abyibagirwa agafata umuhoro afite amashuri y’ikirenga ahambaye akajya kuri bariyeri; ni ibintu ubona ko byari bigayitse cyane.’’
Yakomeje asobanura ko Jenoside imaze guhagarikwa, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zirimo Itorero ry’Igihugu n’izindi zigamije gufasha abantu kutiga ibyo mu bitabo gusa, ahubwo bakagira ubumenyi bwagutse bubafasha gutekereza neza.
Umwe mu barokotse Jenoside witwa Rwandekwe Innocent yavuze ko mu bashyinguwe mu cyubahiro harimo bane bo mu muryango we.
Ati “Icyatumye tubamenya nyuma y’imyaka 26 bishwe ni imyambaro bari bambaye kuko tuyizi. Ari iy’umugabo, umugore we n’abana, iyo myambaro yose tuba tukiyizi kandi n’ubu iragaragara kandi aho bari bahungiye ni ho babiciye.”
Mukamugema Vestine yavuze ko kuba babashije gushyingura ababo mu cyubahiro byabaruhuye ku mutima.
Ati “Mu by’ukuri twaranezerewe tumaze kubabona kuko tubaheruka turi kumwe hano muri ISAR twahahungiye bo baza kwicwa. Biratunejeje kuba uyu munsi tubashyinguye, tukimara kubabona twararize imitima iraruhuka.”
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate, yongeye gusaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Mu Kigo RAB i Rubona mu Karere ka Huye hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri igera ku 182. Hanze cy’icyo kigo i Songa naho hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri isaga 43.280. Yose ni iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside ubwo bari bahungiye muri ISAR no mu mirima yayo ndetse no mu ishyamba rihakikije.
