Iyi raporo ifite amapaji agera kuri 600 yiswe “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi”, bishatse kuvuga “Jenoside yatutumbaga: Uruhare rwa Guverinoma y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi’’.
Bob Muse ukorera Ikigo cy’Abanyamerika gitanga ubufasha mu by’Abanyamategeko cya Levy Firestone Muse cyakoze iyi raporo ni we wayimurikiye Guverinoma binyuze mu Nama y’Abaminisitiri idasanzwe iteraniye muri Village Urugwiro.
IGIHE yamenye ko iyi raporo yakozwe na Levy Firestone Muse, ifatanyije n’ibigo byo mu Rwanda birimo MRB ATTORNEYS (MRB), Trust Law Chambers na Certa Law.
Raporo y’u Rwanda yibanze ku bihe bitandukanye kuva mbere ya Jenoside, mu gihe yakorwaga ndetse na nyuma yayo. Yakozwe hifashishijwe inyandiko zitandukanye ndetse n’ibiganiro byatanzwe n’abantu banyuranye barimo abakada ba FPR Inkotanyi, abahoze muri FDLR, abayobozi bakuru, abakoraga muri Loni n’abandi.
Igiye gushyirwa hanze nyuma y’uko ku wa 26 Werurwe, Umunyamateka Prof. Vincent Duclert yashyikirije Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, raporo yerekana uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iyi raporo, Prof. Duclert na bagenzi be bagaragaje ko u Bufaransa bwashyigikiye buhumyi Jenoside yakorewe Abatutsi.
Raporo Duclert yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “Uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejeje ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.
Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yatangiye gukorwa mu mwaka wa 2018.
Amafoto: Village Urugwiro