George Rwigamba yahererekanyije ububasha na Marizamunda Juvénal wamusimbuye ku buyobozi bwa RCS -

webrwanda
0

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Mata iyobowe na Perezida Kagame yashyize Marizamunda Juvénal wari Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere ku buyobozi bwa RCS.

Nyuma y’iminsi irindwi hatangajwe iki cyemezo, ku wa 21 Mata habaye umuhango w’ihererekanyabubasha wanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye unafite mu nshingano RCS.

DCGP Marizamunda Juvénal wari umaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru muri Polisi y’Igihugu, yanabaye mu Gisirikare cy’u Rwanda, aho yavuye mu 2014.

George Rwigamba wasimbuwe yari amaze imyaka itanu ari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa kuko yagiye muri uyu mwanya muri Werurwe 2016.

Uyu muhango wihererekanya bubasha hagati ya Marizamunda Juvénal (ibumoso0 na George Rwigamba (iburyo) wanitabiriwe na Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye
Abayobozi bakuru muri RCS bari mu gikorwa cy'ihererekanya bubasha



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)