Intimba ya Hakuzimana umaze imyaka 27 ashakisha abo mu muryango we baburanye muri Jenoside -

webrwanda
0

Biragoye ariko na none nta kidashoboka cyane ko ku bizera ho bakunze kuvuga ko nta kinanira Imana, no mu muco nyarwanda iyi myizerere ibamo aho umunyarwanda yateruye agira ati “nta kidahura uretse imisozi!”

Ni icyizere gifitwe na Hakuzimana François w’imyaka 33 wari uzwi ku izina rya Beyi uvuka kuri Malinganire Michel bahimbaga Mafile ndetse na Nyirabahinde Laurence bose bishwe muri Jenoside. Avuka mu Bugesera mu Murenge wa Musenyi akagari ka Nyagihunika mu mudugudu wa Kigusa.

Avuga ko Jenoside yabaye we n’umuryango we baba i Nyamata ahitwa Kayumba nyuma yo kuhahungira kubera gutotezwa. Hakuzimana François ni uwa gatatu mu muryango w’abana batanu.

Umunsi yatangiriyeho ubuzima bubi

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko we n’umuryango we bahungiye i Nyamata mu Kiliziya yiciwemo abatutsi benshi ubu yahindutse urwibutso ariko bagasanga abantu baruzuye bagahitamo kuhava.

Ati “Twahunze nk’umuryango uko twari batanu wongeyeho mama na papa ubwo twari barindwi. Twahungiye ku kiliziya nk’abandi i Nyamata ubu hahindutse urwibutso dusanga yuzuye ndetse banakinze ubwo twahise duhungira hino yaho mu gipangu cyabagamo ibiro by’abapadiri hakundaga guteraniramo abasukuti habamo n’aho babikaga ibintu.”

Arakomeza ati “Twarayemo bukeye baraza bica abari mu kiliziya ubwo nitwe twari gukurikira ku wundi munsi. Rero nka ni mugoroba papa yaratwegeranije aradusengera tutazi ibyo aribyo ariko ubwo yari yabivuganyeho na mama amaze gusenga aramfata na mukuru wanjye nakurikiraga afata urwego atwuriza igipangu turasohoka turagenda ngo twerekeje i Burundi n’ubwo tutigeze tugerayo.”

Avuga ko yatandukanye na nyina ndetse na mushiki we muto na murumuna we, kuva ntaheruka kubaca iryera.

Ati “Ni uko twatandukanye na mama, gashiki kanjye kari gafite nk’umwaka umwe n’igice cyangwa imyaka ibiri murumuna wanjye wari ufite imyaka itatu cyangwa ine witwaga Sugabo na mukuru wanjye w’imfura wari ufite ubumuga yari yaratewe no kurwara imbasa nkeka ko ariyo mpamvu papa atamuhunganye hamwe natwe. Gusa papa yatubwiye turi kugenda nyuma ko yahisemo abana babasha nibura kwirukanka.”

Uyu musore yemeza ko ababyeyi be bapfuye ariko akeka ko abavandimwe be bashobora kuba bakiriho ariko kubera ko bari bato bashobora kuba bataragize amahirwe yo kumenya ko bari bafite abavandimwe.

Ati “Impamvu rero intera kwibaza ko wenda abo barumuna banjye baba bakiriho nibaza ko wenda bamaze kwica mama na mukuru wanjye w’imfura bo bashobora kuba baratoraguwe n’abagiraneza kandi uko byumvikana ntibari kumenya aho bakomoka kuko urumva mu giturage twahavuye mu 1992 ari bato cyane i Nyamata twari ducumbitse twimuka buri kanya ku buryo batari no kumenya aho babariza iyo bakomoka.”

Avuga ko yahunganye n’abavandimwe be ariko se bakamwicira mu nzira bajya i Burundi ari kumwe na mukuru we yakurikiraga ubu unakiriho.

Ngo ikintu umuntu wakumva ari umuvandimwe we yamumenyeraho ni inkovu yagiraga mu gahanga yatewe n’urugomo abana bagenzi be bamukoreye.

Ati “Ikintu bashobora kumenyaho ni inkovu nagiraga mu gahanga rwagati bari barantemesheje isuka abandi bana turi gukina duhinga by’abana. Bari banzi ku kazina ko mu bwana ka Beyi. Mukuru wanjye nawe yakundaga kurwara ibihushi umutwe wose yari azwi ku kazina ka Gasirikare.”

Asaba buri wese wasomye iyi nkuru kuyisangiza abantu ikagera kure akareba ko yabona abo mu muryango we.

Hakuzimana François ari gushakisha abavandimwe yabuze muri Jenoside
Uyu musore yahunganye na se yicirwa mu nzira bataragera i Burundi
Hakuzimana François wa kabiri uturutse iburyo ubwo yabatizwaga. Iki gihe yari afite imyaka 11 y'amavuko



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)