Gatsibo: Umugabo yagiye kwaka serivisi ku kagari atabwa muri yombi -

webrwanda
0

Uyu mugabo usanzwe utuye mu Mudugudu wa Bishenyi mu Kagari k’Agakomeye mu Murenge wa Kiziguro yari umwe mu bamaze igihe kinini bashakishwa muri gahunda yo guhiga abagabo basambanyije abangavu bakanabatera inda ariko bagatoroka.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane ni bwo uyu mugabo yagiye gusaba serivisi ku buyobozi bw’ibanze bw’Akagari k’Agakomeye yihinduranyije akeka ko batari bumumenye ariko ahageze atabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Mukamana Marceline, yabwiye IGIHE ko ubwo uyu mugabo yajyaga gusaba serivisi ku kagari abaturage bamubonye bagahita babwira ubuyobozi ibyaha yakoze.

Ati “Uriya mugabo twamufashe kubera amakuru twari duhawe n’abaturage ko yasambanyije umwana w’umukobwa akanamutera inda kuri ubu imaze kugera mu mezi atatu. Twamufashe nk’umuntu ukekwa tumushyikiriza RIB kugira ngo ikore iperereza.”

Gitifu yasobanuye ko uwo mugabo yateye inda umukobwa w’imyaka 15 ahita aburirwa irengero ariko ku bufatanye n’abaturage akomeza gushakishwa kimwe n’abandi.

Yavuze ko abantu bakuru batera abana inda leta itazigera ihagarara mu kubashakisha no kubaryoza iki cyaha baba bakoze.

Ati “Abubahuka abangavu bakabatera inda nabasaba kubireka kuko leta ntizigera ibaha agahenge rwose, tuzakomeza kubakurikirana tubahane kuko bangiza ejo hazaza h’umwana.”

Kuri ubu uyu mugabo yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Kiramuruzi kugira ngo hakorwe iperereza nibasanga ari byo ashyikirizwe urukiko.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)