Diamond arabarizwa Afurika y'Epfo aho yagiye gusura Zari Hassan #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amezi 5 gusa avuye muri Tanzania ashyiriye abana se, ubu hari hatahiwe ko na Diamond ajya muri Afurika y'Epfo gusura Zari n'abana be.

Muri Gashyantare 2017 nibwo aba bombi batandukanye aho Zari yahise ajya muri Afurika y'Epfo n'abana be babiri babyaranye(Latiffa na Nillan).

Diamond yongeye kubona aba bana mu Gushyingo 2020 ubwo Zari yari yabamushyiriye baje kumusura muri Tanzania.

Mu mashusho yasangije abamukurikira kuri Instagram Stories, umuhanzi Diamond Platnumz amugaragaza ubwo yari ageze mu rugo kwa Zari bamuha ikaze aho yasanganiwe n'abana be ubona ko bamwishimiye.

Igihe kinini aya mashusho amugaragaza yicaranye n'abana be baganira, ni mu gihe kandi yanafashe umwanya akaganira na nyina wabo ari we Zari.

Uru rugendo rwa Diamond rukaba rwateye urujijo benshi aho bamwe banaketse ko aba bombi bashobora gusubirana, ni nyuma y'uko urugendo rwa Zari muri Tanzania byavuzwe ko rutarangiye neza kuko yatekerezaga ko bashobora kwiyunga ariko bikaba bitarakunze ndetse anahava mbere y'iminsi yateganyije.

Kugeza ubu Diamond afite abana 4, babiri yabyaranye na Zari Hassan, umwe yabyaranye na Hamissa Mobetto n'uwo yabyaranye na Tanasha Donna.

Yaganiriye n'abana be
Yaganiriye na Zari Hassan babyaranye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-arabarizwa-afurika-y-epfo-aho-yagiye-gusura-zari-hassan

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)