Green Hills Academy yibutse Abatutsi bazize Jenoside, abarimu basabwa kutikoreza abanyeshuri ibikomere banyuzemo -

webrwanda
0

Uyu muhango wahuje abanyeshuri n’abayobozi b’iki kigo watangijwe n’umukino wakinwe n’abanyaeshuri, ugaragaza uburyo Jenoside yashyizwe mu bikorwa n’uko u Rwanda rwiyubatse nyuma yayo.

Nubwo aba banyeshuri bose bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amahano yagwiririye u Rwanda akaba badahari, bumva neza agaciro ko kwibuka kandi bagahamya ko ari inshingano zabo.

Umunyeshuri witwa Manzi David yavuze ko kuri we kwibuka ari uguha agaciro inzirakarengane zazize uko zaremwe, kandi ko abikora kuko azi ko bikomeza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Ngomba kwibuka kugira ngo mpe agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko twibuka bituma dukomeza kubona ibibi bya Jenoside bikadufasha kuyirwanya kugira ngo ntizongere kubaho ukundi.”

Yakomeje avuga ko we nk’urubyiruko umusanzu abona akwiye gutanga ari uguhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Amateka twize yatweretse neza ko Jenoside yabayeho, abantu bayihakana baba bigiza nkana. Njye nk’urubyiruko kandi nkaba nkoresha imbuga nkoranyambaga ngomba kujya nshyiraho ukuri kuri Jenoside kunyomoza bamwe bahakana.”

Munyana Peace Rwagasana nawe yavuze ko kuvuka nyuma ya Jenoside bitamubuza kwibuka kuko abayizize bari abantu agomba guhabwa agaciro bambuwe.

Yakomeje avuga ko asanga abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, baba bashaka gusubiza u Rwanda ahabi bityo ko atazigera abihanganira.

Ati “Bariya bantu bahakana Jenoside ni abashaka kongera kubiba amacakubiri n’urwango mu Banyarwanda, aho byarugejeje mbere twarahabonye. Ngomba guhangana nabo kuko sinatuma hari uwakongera guhungabanya igihugu cyacu.”

Umuyobozi wa Green Hills Academy, Daniel Hollinger, yasabye abanyeshuri kwirinda ivangura iryo ariryo ryose rishobora kubageza ku kibi, ahubwo bagaharanira gukora ibyabateza imbere.

Ati “Ndabasaba ko mwakwirinda ivangura ryose haba irishingiye ku bwoko, uruhu, akarere n’ikindi cyose gishobora kubageza ku makimbirane yabyara Jenoside.”

“Ahubwo mwimike urukundo ndetse muhe agaciro kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi nimubikora hamwe no gushyira hamwe bizatuma muba mu gihugu cyiza.”

Ubutumwa bwa Daniel Hollinger yabuhuriye na Ihumure Imra, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agahura n’ibikomere by’amateka nyuma yayo.

Ihumure wari wageneye ikiganiro aba banyeshuri yabasabye gukoresha amahirwe bafite yo kuba mu gihugu kirimo amahoro bakarushaho kucyubaka.

Ati “Abanyeshuri muri hano mwese mwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mwagize amahirwe akomeye yo kuvukira mu gihugu kirimo amahoro. Mukwiye kubyaza ayo mahirwe umusaruro mugatanga umusanzu mu gukomeza kucyubuka kuko nimwe mizero yejo hazaza.”

Abarimu basabwe kumenya kwigisha amateka ya Jenoside

Abana bari mu mashuri ubu abenshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amateka bayiziho bayabwiwe n’ababyeyi babo ndetse andi bayiga mu mashuri.

Mu mashuri niho abana bakura amateka menshi kuko mu miryango hari abashobora kuyagoreka bikayobya umwana.

Umushumba w’Itorero rya Angilikani mu Rwanda Paruwasi ya Remera, Rev Dr Rutayisire Antoine, nawe wari muri uyu muhango yasabye abarimu n’abayobozi ba Green Hills Academy kwitondera amateka bigisha abana ndetse no kutabikoreza ibikomere byabo.

Ati “Abantu banyuze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ibikomere byinshi by’amateka bahuye nayo, mukwiye kwitonda rero hatazagira umwana mubishyira ku mutwe kandi atari ahari. Niba umwana afite bene wabo bakoze Jenoside si we wayikoze wibimucyurira.”

“Ikindi mu masomo mutanga kuri Jenoside mushyiremo ubwenge bwinshi, kandi mutange amakuru y’ukuri kuri yo, ibi bijyane n’ikigero umwana arimo mumubwire ibyo yabasha gusobanukirwa.”

Green Hills Academy yibutse mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy’iminsi ijana yo kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abayobozi n'abanyeshuri ba Green Hills Academy bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Nubwo abenshi muri bo bavutse nyuma ya Jenoside bazi neza agaciro ko kwibuka
Bavuze ko biteguye guhangana n'abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
JPEG - 135.2 kb
Abana bagize umwanya wo kwerekana umukino bateguye ku mateka ya Jenoside
Umwe mu banyeshuri ba Green Hills Academy acurangira 'Violin' abari muri uyu muhango
Abanyeshuri bo muri Green Hills Academy basabwe gukoresha mahirwe yo kuba mu gihugu cyiza
Munyana Peace Rwagasana yavuze ko atazigera aha umwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Ihumure Imra, warokotse Jenoside yasabye abanyeshuri ba Green Hills Academy gushaka icyateza u Rwanda imbere
Umuyobozi wa Green Hills Academy, Daniel Hollinger yasabye abanyeshuri kwirinda ivangura iryo ariryo ryose rishobora kubageza ku kibi
Antoinne Rutayisire yasabye abarimu ba Green Hills kutikoreza abanyeshuri umutwaro w'ibibi banyuzemo

Amafoto: Niyonzima Moise




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)