CP Munyambo yasabye ab'i Nyaruguru kurwanya magendu no kwirinda kwambuka imipaka banyuze ahatemewe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 5 Mata 2021 ubwo yagiranagana ikiganiro n'abayobozi b'inzego z'ibanze bo mu mirenge ihana imbibi n'ishyamba rya Nyungwe ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu.

Ibyo biganiro byitabiriwe n'abavuga rikumvikana muri iyo mirenge ndetse n'inzego z'umutekano.

Yabashimiye uruhare bagize mu gukumira ibitero by'abitwaje imbunda bagiye batera muri iyo mirenge mu 2018 na nyuma yaho, abasaba gukomeza ubufatanye n'izindi nzego mu kubungabunga umutekano.

Yakomeje avuga ko hari ibyo bagomba kwirinda kugira ngo umutekano ukomeze kuba nta makemwa.

Ati 'Hari ibyo turibusubiremo cyane cyane ibikunze kubera mu giturage ubona tugomba gukomeza kurwanya nk'uko mwarwanyije ibikorwa by'umwanzi. Hari magendu kubera ko imunga ubukungu bw'igihugu ni ngombwa ko dufatanya tukayirwanya.'

'Hari kwambuka imipaka bitemewe n'amategeko, rimwe na rimwe abaturage bacu bakaba bahohoterwa mu bihugu bagiyemo, nabyo tukabyirinda tukabirinda n'abavandimwe bacu.'

Mu bihe byashize, mu Karere ka Nyaruguru hagiye hagaragara abakora ubucuruzi bwa magendu burimo inzoga n'itabi ndetse n'urumogi bakura mu Burundi.

Hari kandi abambukaga imipaka mu buryo butemewe bagiye guhahayo no gukorera amafaranga.

Bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko ibyo gucuruza magendu no kwambuka imipaka mu buryo butemewe babiretse kuko basanze ari bibi.

Nsanzurwimo Emmanuel uyobora Umudugudu wa Mishungero mu Murenge wa Nyabimata yavuze ko mbere bajyaga gukorera amafaranga mu Burundi ariko kuri ubu babiretse kubera kwanga guhohoterwa.

Ati 'Ndashima ko ibikorwa by'ubuhinzi byiyongere ubu tukaba dusigaye duhinga tukeza. Mbere twajyaga tujya guhingira Abarundi ariko ubu ndakeka ko ari bo bakaje kuduhingira, kuko imirima y'icyayi yaragwiriye, Girinka irahari nta kibazo cyatuma dusubira guca inshuro hakurya.'

Abatanze ibitekerezo bavuze ko mbere bajyaga kwahira ubwatsi bw'amatungo muri Nyungwe, ariko babiretse kuko basigaye bahinga mu masambu yabo.

Bavuze ko bashyizeho amarondo ya ku manywa na nijoro bagamije kwicungira umutekano, bakumira icyawuhungabanya cyose.

CP Munyambo yabasabye n'ubufatanye mu kurwanya inda ziterwa abangavu; abana bata amashuri n'abangavu bashyingirwa imburagihe kuko biri mu bihungabanya umutekano wo mu ngo no mu miryango.

Yabijeje ko Polisi y'Igihugu izakomeza gufatanya nabo muri byose hagamijwe guteza imbere igihugu n'abagituye.

Abitabiriye ibiganiro bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Abaturage bavuze ko batacyambuka umupaka mu buryo butemewe
CP Munyambo yasabye abaturage bo muri Nyaruguru kurwanya magendu no kwirinda kwambuka imipaka babundabunda
Ibyo biganiro byitabiriwe n'abayobora inzego z'ibanze, abavuga rikumvikana ndetse n'inzego z'umutekano

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cp-munyambo-yasabye-ab-i-nyaruguru-kurwanya-magendu-no-kwirinda-kwambuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)