Covid-19: Perezida Kagame yavuze ku barajwe muri Stade n’abageni bavugishije benshi -

webrwanda
0

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu yayoboraga Inama y’iminsi ibiri ya Komite yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu bushobozi buke igihugu gifite, cyabashije guhangana na Covid-19 mu buryo bwose, bitari ku rwego rw’akarere ahubwo ku rwego rw’Isi muri rusange.

Muri uru rugendo, hari abantu benshi bagiye bafatwa barenze ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda iki cyorezo no kugikumira. Abo barafatwaga bagashyirwa muri Stade hirya no hino mu gihugu, bagasobanurirwa ingamba zo kwirinda, bagasabwa gupimwa, bagacibwa amande hanyuma bakarekurwa.

Umunsi ku wundi ni ko abantu bahimbaga amayeri atuma bashaka uko baca mu rihumye Polisi y’Igihugu, kugeza n’aho hari abageni bafashwe bagashyirwa muri Stade umukobwa yambaye agatimba bigateza amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga.

Perezida Kagame yavuze ko muri uru rugendo rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, hari abakoraga ibitari byo.

Ati “Abaraye muri stade, abandi ubanza bararaye muri za gereza, hari n’abandi barusimbutse ku mpamvu zindi zitandukanye hari n’abakoraga ibitari byo bamenya ko abantu baje kubafata bakambara iby’ubukwe byarangiza bikajya kuri za mbuga byacitse ngo mutinyuka gufata n’abageni?”

“Ahubwo ngira ngo ikibazo kibazwa cyagakwiye kuvuga ngo ariko n’abageni burya batinyuka kwica amategeko? Usibye ko hari ibyo nasomaga kuri izo mbuga, baje no kumbwira ko abo bantu byitwa ko bafatiwe mu bukwe, ni abantu bagize batya bari mu bindi bumvise ko abapolisi baje, baranyaruka barihinda bajya gushyiramo imyambaro y’ubukwe ariko muzitegereze neza amafoto iyo myenda nta nubwo iteye ipasi, ntabwo babonye umwanya, babihubujeyo gusa.”

Yavuze ko hari n’abandi barenga ku mabwiriza, bajya gufatwa bagahamagara ambulance bigize abarwayi, ndetse n’abayobozi yise ko “batwangiriza” bakarenga ku nshingano bafite bakajya muri ruswa n’ibindi.

Perezida Kagame yavuze imikorere nk’iyo yatuma ntacyo igihugu kigeraho, atanga urugero nko ku nkingo ko mu gihe hatabayeho gukorera mu mucyo, zishobora nazo kwibwa, abantu bakazihereza bene wabo.

Ati “Erega hari n’ushobora kuzifata akazambutsa umupaka akazigurisha abandi, birashoboka iyo hatari imikorere mizima zizagera hano bazipakire mwumve ngo zambutse umupaka zagurishijwe abantu bangahe bashyize mu mufuka wabo cyangwa kuzibona abafite ubushobozi, abayobozi, abajenerali, abaminisitiri mukirebera bene wanyu akaba aribo muziha rubanda bakagwa iyo baguye. Iyo mikorere yaba ari bwoko ki?”

Yakomeje agira ati “Ibi ni ibintu umuntu akwiye kubibutsa buri munsi kugira ngo ibintu bikorwe ari bizima? Ni inde ufite inshingano zo guhora yibutsa buri wese ariko buri wese yiyicariye ategereje ko baza kumwibutsa, niba batamwibukije ntabwo ari bukore ikintu kizima. Gute, kuki? Iyo tuvuga ngo twese iki gihugu ni icyacu, kuki ineza y’icyo gihugu yagomba kuzuzwa n’abantu bake abandi bakikorera ibyo bashatse bibareba bitareba abanyarwanda muri rusange?”

Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yaganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo aho gahunda ya Manifesto ya FPR y’imyaka irindwi (2017-2024) igeze ishyirwa mu bikorwa n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu n’ingaruka zacyo ku bukungu.

Hatanzwe ibiganiro birimo icya Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, wagaragaje aho u Rwanda rwavuye, aho rwiteze kwakira izindi nkingo zizafasha igihugu gukingira nibura miliyoni 7,8 by’abaturage, anagaragaza ko muri iki gihe uturere tw’Intara y’Amajyepfo aritwo twibasiwe cyane na Covid-19 nubwo hari ibigaragaza ko n’Akarere ka Karongi katangiye kugira ubwandu bwinshi.

Amafoto: RPF Inkotanyi




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)