Musanze: Barishimira kwegerezwa irerero nyuma y'igihe abana babo biga bakuze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uyu Murenge aho ingo nyinshi zitunzwe n'ubuhinzi n'ubworozi, bamwe mu bawutuye bavuga ko bishimiye kuba baregerejwe Urugo Mbonezamikurire ECD, kuko mbere abana benshi batindaga gutangira abandi bakajya mu mirimo ivunanye.

Karimunda Stanslas ni umwe mu babyeyi wagize ati" Mbere ishuri ritaraboneka murabona ko duturiye ikiyaga abana benshi wasangaga batangira barengeje imyaka irindwi ari bakuru, abandi bagiye gushaka amafaranga mbese ugasanga icyitwa ishuri bataryitaho ndetse n'ababyeyi ntibabihaga agaciro.

Twishimiye uru rugo rudufashiriza abana gukunda no kwimenyereza ishuri bakiri bato kandi burya ntabwo igihugu cyatera imbere tudafite abantu bize"

Uwamahoro Françoise na we yagize ati " Ubu byaradufashije kuko abana turabazana bakabakira n'abato cyane bakirirwa hano bakaruhuka, bakiga. Ubundi mu buzima busanzwe bw'inaha tuba turi mu mirimo itandukanye ku buryo kohereza umwana muto ku ishuri mbere byatugora kubera gutinya ko bamugonga. Ubu turanezarewe cyane"

Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Remera iyi ECD yubatswemo, Sr Uwizeyimana Valentine yashimye ubufatanye bwaranze Akarere ka Musanze, Kiliziya Gatulika n'ababyeyi kugira ngo iyi ECD iboneke kandi ko bazakomeza gufasha abatuye ako gace bagamije guteza imbere uburezi ku bana bato.

Yagize ati" Turashimira Akarere, Kiliziya Gatulika n'ababyeyi bitanze ngo iri rerero riboneke kandi tuzakomeza kwitanga ngo abana bacu bagire uburere babone n'uburezi bukwiye"

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Prof Bayisenge Jeannette, yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku mikurire n'uburere bw'abana kuva bakiri bato, kugira ngo bazavemo abagira uruhare mu iterambere ry'igihugu kuko ari bo bubakiweho ejo hazaza.

Yagize ati "Aba bana ni bo igihugu gitezeho ko bazagiteza imbere, muribizi ko dufite icyerekezo 2050, aba nibo bazaba bahagaze aha turi kuko bazakomerezaho. Gahunda y'Imbonezamikurire y'abana bato, Igihugu cyayishyizemo imbaraga, kubera ko iyo abana badateguwe bakiri batoya, ndetse no kuva bagisamwa, tuba dutakaje hafi 80% by'ibyakabaye bituma babaho, bafite ubwenge n'ubushobozi bwo gukorera igihugu".

Urugo mbonezamikurire y'abana bato Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yatangije, rurererwamo abana 109 bari hagati y'imyaka itatu n'itandatu aho abakobwa ari 52 n'abahungu 57.

Urugo mbonezamikurire rwa Remera haboneka ibikinisho bifasha abana kuruhuka
Mbere abana bo muri ako gace bishimiye ko abana babo basigaye batangira kwiga bakiri bato kandi ababyeyi bakabona umwanya wo gukora indi mirimo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-barishimira-kwegerezwa-irerero-nyuma-y-igihe-abana-babo-biga-bakuze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)