Yabujijwe kwinjira muri stade kureba ikipe afana ahitamo kuwurebera mu mashini yakodesheje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo w'umunya Turkie witwa Ali Demirkaya uzwi nk'umukunzi w'ikipe ya Denizlisport yo muri iki gihugu yakoze ibitamenyerewe agura imashini imufasha kurebera umupira hejuru ya stade.

Mu mwaka wa 2018 nibwo uyu mugabo uzwi nka 'Irregular Ali' yahawe ibihano byo kumara umwaka wose adakandagiza ikirenge ku kibuga "Denizli Atatürk stadium" kubera ikibazo cy'imyitwarire mibi yagize yagiye kureba umupira.

Uyu mugabo abonye ko ahemukiwe n'ubutabera yahise ahitamo gukodesha imashini imujyana yo mu kirere kugira ngo arebe umukino w'ikipe ye irimo gukina.

Mu nkuru ikinyamakuru cyo mu gihugu cy'ubuhindi NDTN cyashyize hanze, uyu mugabo ngo yatanze amafaranga agera ku ma Euro asaga 70 kugira ngo ashobore gukodesha iki kimashini giterura ibintu bitandukanye ngo nawe kimufashe kureba umupira.

Uyu Ali akimara guhanwa yavuze ko adashobora kubura uburyo areba imikino z'ikipe yihebeye irimo gukina.



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yabujijwe-kwinjira-muri-stade-kureba-ikipe-afana-ahitamo-kuwurebera-mu-mashini

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)