Bwa mbere mu mateka Arthur ashyize hanze ifoto ari kumwe n'umukunzi we Fiona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ifoto igaragaza aba bombi bamaze igihe bakundanam bafite ibirahure bari guhana 'Ku buzima bwacu' ibizwi nka Cheers.

Bamwe mu bakurikira uyu munyarwenya bahise batangira kuvuga ko ibirori bitashye ku buryo iyi foto ishobora kuba iteguza ibizwi nka save the Date.

Ni ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze zinyuranye zirimo Instagram ndetse na Facebook, yatumye benshi bayitangaho ibitekerezo binyuranye.

Umunyamakurukazi Cyuzuzo Jeanne d'Arc usanzwe akorana na Arthu Nkusi, yahise agira ati 'Cheers to your Love.' Mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo 'Mwishimane urukundo rwanyu.'

Umunyamakuru w'ibiganiro by'imikino Imfurayacu Jean Luc na we yahise agira ati 'Twanyoye…'

Nkusi Arthur aherutse kugaragaza ko ahora ashyigikiye umukunzi we Fiona Muthoni Ntarindwa uherutse gutangaza ko Dr Christopher Kayumba yigeze gushaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ubwo yari umwarimu we muri Kaminuza y'u Rwanda.

Icyo gihe ubwo iyi nkuru yari ishyushye cyane, Nkusi Arthur yagize ati 'Mukundwa, nterwa ishema n'imbaraga n'ibakwe byawe. Ndakwizera kandi ndagushyigikiye.'

Kugeza ubu ntihazwi amakuru y'aho iki kirego kigeze dore ko cyari cyamaze gushyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwanagiye gusaka mu rugo kwa Dr Kayumba ngo rukusanye ibimenyetso kuri kiriya kirego.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bwa-mbere-mu-mateka-Arthur-ashyize-hanze-ifoto-ari-kumwe-n-umukunzi-we-Fiona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)