Burera: Amazi aturuka mu Birunga yahitanye umuntu, anangiza ibikorwa remezo -

webrwanda
0

Nubwo hakibarurwa ibyangijwe n’ibi biza, mu bimaze kumenyekana ni umuntu wahitanywe nabyo, imyaka yiganjemo ibishyimbo n’ibirayi byari ku buso bwa hegitari eshanu, intama eshatu n’inkoko 20 zapfuye, ibiraro bibiri n’umuhanda Gahunga-Kinigi byangiritse n’inzu z’abaturage n’ibizirimo bitaramenyekana kuko bikibarurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwangirigira Marie Chantal, yavuze ko usibye nyakwigendera wahitanywe n’ibi biza, bakiri gukusanya ibyangijwe n’iyi mvura.

Yagize ati "Ni imvura yaguye muri iri joro noneho amazi aba menshi yiroha mu mirima y’abaturage yangiza ibihingwa byabo, inzu, amatungo n’umuhanda Gisizi werekeza Kinigi wacitse. Kugeza ubu hari n’umuntu tumaze kumenya ko yahitanywe nayo ari naho turi kwerekeza ubu. Ntituramenya neza ibyangiritse byose kuko turacyakusanya amakuru yabyo.”

Habanabakize Alphonse wahitanywe n’ibi biza yari atuye mu Mudugudu wa Rusenyi, Akagari ka Kidakama, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera.

Ibikorwa remezo birimo amatiyo y'amazi byangiritse
Amazi yinjiye mu ngo z'abaturage
Amazi yinjiye mu nzu z'abaturage, arengera ibikoresho bizirimo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)