Biteye isoni - Minisitiri Bayisenge avuga ku buremere bw’icyaha cyo gusambanya abana -

webrwanda
0

Nubwo Leta yashyize imbaraga mu guhashya no guhangana n’icyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya abana, hagashyirwaho n’amategeko abihana, usanga gikomeje kuza imbere mu byaha by’ihohoterwa bikunze gukorwa mu Rwanda.

Urugero ni nk’inkuru ivuga ku mwana wo mu Mudugudu wa Kibuye mu Kagari ka Gitenga mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, wafashwe ku ngufu na se afite imyaka 15 akamutera inda, akaba yarabuze uko yandikisha umwana babyaranye.

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Karere ka Musanze, yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, rugamije kureba uko gahunda za Leta zigamije guteza imbere umuryango zishyirwa mu bikorwa n’indi mirimo iteza imbere umuryango mu Karere ka Musanze.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yagaragaje ko n’ubwo ibyaha bifitanye isano n’amakimbirane yo mu miryango bigabanyuka, icyo gusambanya abana kiza ku isonga agaragaza ko ari ikintu giteye isoni n’agahinda.

Ati "Icyaha kiza ku isonga ni icyo gusambanya abana nabyo rwose bitari ibintu by’umuco nyarwanda, biteye isoni, biteye agahinda ni agahomamunwa kuba wabona umubyeyi yasambanyije umwana we, ukabona nyirarume yamusambanyije.”

Minisitiri Prof Bayisenge akomeza avuga ko ari ngombwa ko abaturage bakemura amakimbirane yo mu miryango kuko asenya byinshi harimo n’iterambere baba bifuza kugeraho.

Ati "Turifuza umuryango uteye imbere kandi utekanye, ni yo mpamvu twese dukwiriye gushyiramo imbaraga, niba tugamije kubaka umuryango uteye imbere kandi utekanye tugomba no kwirinda tukanakumira amakimbirane yo mu miryango ariko uruhare rw’umuturage ni ntasimburwa kubera ko ari nawe uba muri bya bibazo, anabizi anabisobanukiwe anafite n’igisubizo kuko ni we bigiraho ingaruka."

Urugamba rwo kurandura ibyaha byo gufata ku ngufu no gusambanya abana kandi, rwagiye rugarukwaho n’abayobozi batandukanye nk’aho, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yavuze ko gusambanya abana ari ishyano u Rwanda rwagushije kandi ko bidacunzwe neza u Rwanda rw’ejo rwazononekara.

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya abakora icyaha cyo gusambanya abana, wahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa kuwa 12 Ukwakira 2020, ubushakashatsi bwerekanye ko 20, 5% by’abana baterwa inda baba bafite munsi y’imyaka 11.

Ntabwo byoroshye kuba wabona imibare y’abana bafashwe ku ngufu n’abasambanyijwe ariko Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bugaragaza ko abana 70.614 batewe inda kuva mu 2016 Kugeza mu 2018.

Iyi mibare y’ubushakashatsi igaragaza ko Intara y’Uburasirazuba ifite abana benshi batewe inda bangana na 19.838 bangana na 36,1%, Intara y’Amajyepfo ifite abana batewe inda bangana na 21%, Intara y’Uburengerazuba ifite abana 15,2% batewe inda, Intara y’Amajyaruguru ifite 16,5% naho Umujyi wa Kigali ukagira abagera kuri 11,2%, ibintu Leta ivuga ko itazihanganira na rimwe ko abana bazakomeza guhohoterwa.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko gusambanya umwana ari ibintu biteye isoni n'agahinda
Ababyeyi basabwe gukumira icyaha cyo gusambanya abana n'amakimbirane yo mu muryango



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)