Bane mu bafatanywe na Jay Polly barapimwe basanga basanzwe banywa urumogi rwinshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bariya bantu 12 barimo umuraperi Jay Polly beretswe Itangazamakuru mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 25 Mata 2021 nyuma yo gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ubwo bari mu rugo rw'uriya muhanzi bari mu birori banywa inzoga ndetse bagafatanwa n'urumogi.

Aba bantu uretse kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, bafatiwe mu gukekwaho ibyaha kuko bafatanywe urumogi, Polisi yahise ibashyikiriza RIB ngo ibakoreho iperereza.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba bantu bajyanywe mu kigo gishinzwe gukora ibizamini bya gihanga kizwi nka Rwanda Forensic Laboratory, gisanga bane muri bo mu maraso yabo harimo ikiyobyabwenge cy'urumogi.

Yagize ati 'Uko ari 12 bamaze gushyikirizwa RIB, iperereza ryaratangiye, bose boherejwe gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory, ibipimo byagaragaje ko abagera kuri bane byagaragaye ko bafite ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw'urumogi mu maraso yabo ku kigero kiri hejuru.'

Dr Murangira yibutsa abantu ko ibihano ku gukoresha urumogi, byakajijwe 'aho uhamijwe n'urukiko icyaha cyo gutunda, kubika, guhinga, ahabwa igihano cya burundu.'

Yibutsa ko kandi abantu banywa urumogi bakibwira ko batabitahura bibeshya kuko kiriya kigo gikora isuzuma rya gihanga, gishobora kubona ko umuntu yarunyoye mu gihe cy'iminsi 90.

Bariya bantu kandi barimo umuganga witwa Maniriho Rodrigue ukekwaho ibyaha bibiri birimo guhimba inyandiko no kwakira indonke.

Uyu akekwaho kuba ari we wahaye ibyangombwa by'ibihimbano bamwe mu bafashwe byagaragazaga ko bapimwe COVID-19 ari bazima.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bane-mu-bafatanywe-na-Jay-Polly-barapimwe-basanga-basanzwe-banywa-urumogi-rwinshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)