Agahinda k'umwana ufite nyina urwaye mu mutwe wirirwa yiruka yambaye ubusa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwana avuga ko nyina mbere yo kurwara buriya burwayi yakoraga akazi ko kwicuruza (Uburaya) akaba yaragakuyemo abana batatu barimo na Regis.

Regis avuga ko ubwo yari afite imyaka itatu y'amavuko, nyina yahuye n'ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe bakaza kumujyana kwa muganga akaza koroherwa akagaruka bakongera kubana ariko n'ubundi agakomeza akazi k'uburaya.

Muri 2017 ngo umubyeyi w'abana babiri bavukana, yarabatwaye bituma Regis asigarana na nyina wenyine.

Nyuma ngo uyu mubyeyi yongeye kurwara mu mutwe noneho mu buryo bukomeye ku buryo ubu yirirwa yambaye ubusa ndetse anamenagura ibintu.

Regis avuga ko nyina anakubita umuhisi n'umugenzi ku buryo na we ubwe aba ashaka kumukubita ifuni.

Kimwe mu bimubabaza ni ukuntu uyu mubyeyi we ajya aza ku ishuri yigaho yambaye ubusa, bigatuma abandi bana birirwa bamukwenda.

Ngo hari n'igihe arara mu irimbi avuga ko ari kwibuka abe bapfuye ubundi akajya kurara mu nzu zasenyutse akarara ku mufuka akiyorosa agatenge.

Uyu mwana ubara inkuru arira cyane, avuga ko afite umuryango ariko wanze kumufasha ukaba waramutereranye mu gihe nyamara we afite intego zo kuzavamo umugabo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Agahinda-k-umwana-ufite-nyina-urwaye-mu-mutwe-wirirwa-yiruka-yambaye-ubusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)