Abanyamadini basabwe imbaraga mu bikorwa by’isanamitima mu gihe cyo #Kwibuka27 -

webrwanda
0

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuryango wa Gikirisitu witwa ‘Rabagirana Ministries’ wita ku bikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge.

Nubwo hashize imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, amadini n’amatorero aracyakeneye gutanga umusanzu wayo mu rugendo rwo komora ibikomere n’ihungabana ku mitima y’abayirokotse.

Ku nshuro ya kabiri, u Rwanda rwinjiye mu bihe byo kwibuka hakiri ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-9, zanatumye amatorero menshi afunga ku buryo aho benshi bakuraga ibibahumuriza batakihabona.

Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri Joseph Nyamutera, yavuze ko ibi bituma abenshi batabona ibibakomeza muri ibi bihe bikomeye.

Yagize ati “Ntitwanemeza ko amatorero yose agira gahunda zihamye zafasha mu bikorwa by’isanamitima mu bihe byo kwibuka. Ibikomere biracyahari kandi igihe ntigikiza. Hasabwa kumenya no kwemera ko ukomeretse, hakabaho ingamba z’isanamitima cyane uhereye mu matorero.’’

Yakomeje avuga ko inshingano z’amadini n’amatorero mu gusana imitima zikwiye kujyana no kwigisha urukundo no guhumuriza kuko uwanga mwene se Bibiliya imwita umubeshyi n’umwicanyi.

Pasiteri Joseph Nyamutera yavuze ko uru rwego rufite umukoro wo kugarura ‘uburyohe’ mu bataye ibyiringiro bitewe n’amateka asharira.

Yagize ati “Hari amatorero amwe afite gahunda z’isanamitima rihoraho kandi rihamye. Abari muri yo, bigishijwe gutahura ibikomere, barangirwa n’ibyabafasha gukira. Ibi bitandukanye no kubohoka (deliverance) kuko ibikomere si abadayimoni. Ibikomere bikenera ubujyanama bwuzuye urukundo n’ubwenge. Amatorero asabwa kuba hafi y’abagaragaza ibimenyetso byo gukomereka, n’abahuye n’ingaruka zikomeye za jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Mu butumwa bwe yakomoje ku bibeshya bagasobanura isanamitma nka politiki cyangwa imirimo y’ibigo by’igenga ikenera amafaranga menshi.

Pasiteri Nyamutera ati “Isanamitima ni umurimo w’Imana nk’ivugabutumwa, gusenga n’ibindi. Si igikorwa gikorwa mu cyunamo gusa. Tubona Isanamitima rikwiriye guhabwa umwanya munini mu matorero cyane mu bihe byo kwibuka.’’

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, haracyagaraga abagifite ihungabana baterwa n’ibikomere by’aya mateka kandi bikeneye kuvurwa.

Rabagirana Ministries isanga abanyamatorero bafite inshingano yo kuzana ubuzima n’amahoro binyuze mu kwimakaza isanamitima.

Uyu muryango watangiye mu 2015 umaze gutanga umusanzu mu bikorwa birimo guhugura abafite ibikomere bagakira, gukora isanamitima muri gereza n’ibindi.

Ibikorwa byawo by’umwihariko iby’amahugurwa byatumye havuka indi miryango mu bihugu 20 birimo Kenya, RDC, Ukraine, Misiri, Sri-Lanka ndetse iritegura kwagukira muri Amerika.

Rabagirana Ministries ikora ibijyanye n’isanamitima n’ubwiyunge n’ibindi birimo gusura inzibutso, kwigisha urubyiruko no kurufasha gukira ibikomere, kuremera abarokotse Jenoside batishoboye no gutanga ibiganiro bigaruka ku mateka igihugu cyanyuzemo.

Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri Joseph Nyamutera, yasabye abanyamadini gutanga umusanzu wabo mu bikorwa by'isanamitima



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)