Ubuhamya: Bwa Mukansoneye Imana yakuye mu rupfu/Abanyiciye umuryango nabashije kubaha imbabazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukansoneye Adiriya uvuka mu Ntara y'Amajyepfo mu karere ka Gisagara, Muri Genocide yakorewe Abatusi mu1994 yanyuze mu biteye ubwoba, Imana yaramurwaniriye imusimbutsa urupfu ari yo mpamvu yiyemeje kuyishima no gukora imirimo iyubahisha kugira ngo Imana itazicuza icyo yamusigarije.

Uyu mubyeyi avuka mu muryango wa'abana 12 akaba ari we bucura. Mu magambo ye arasobanura inzira y'umusaraba yanyuzemo muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 n'uburyo yarokotse ati:

'Nashatse mu 1993 umugabo wanjye baramwica ndetse n'abo twavukanaga bose barabishe ariko nari nzi neza ko Imana izandinda n'ubwo bizangeraho ariko bitazampitana kuko umusaza umwe yari yarampanuriye ambwira ko nzakurwa mu maraso menshi azameneka nkamera nk'umushumi ukuwe mu muriro.

Umugabo wanjye bamwishe mfite inda y'amezi 8 n'iminsi 17 igihe cyarageze natwe baratuzamura bagenda batuzerereza ahantu hatandukanye, mbese hapfuye benshi imbere yanjye kandi jyewe sinabashaga kugenda, imyenda bayinkuyemo nsigara nambaye sous jupe yonyine. Amakuru nari nayamenye ko iwacu bose babishe kandi numvaga ari njye utagomba kubaho kuko ari njye munyantege nke wari ubarimo uretse ko Imana yangiriye impuhwe.

Badukuye mu nzu twari turimo batujyana ahantu mu musarani basakambura igisenge barangije baradutemagura ubu ndatemaguye mu mutwe ndetse umwanda wo mu musarani nawubayemo urambabura kuko batangiye kudutemagura nka saa yine z'amanywa, nahise ndeba umwana uri mu nda uko manukanye na we mu musarani numvaga nabaye ikinya ariko ndyamamo igihe kiragera numva imvura iri kutunyagira harimo abantu benshi baboroga, bavuga mpa amazi, bavuga Yesu n'ibindi. Ariko njyewe nza kuzamura amaso mbona intumbi inagana hejuru ya wa mwobo, kuko njyewe bari bantemye nyuma y'abandi wese yari imeze nk'igiye kuzura, nafashe amaguru y'uwo murambo nzamukiraho mvamo.

Navuyemo nambaye sous jupe mpita nambuka kuko umusarani wari hafi y'umuhanda ahantu hitwa i Mugogwe ninjiye ahantu mu masaka mu musave numva gutambuka biranze mpita mbyara umwana w'umuhungu mu mvura nyinshi. Ikintu nshimira Yesu cyane ni uko yandinze wa musarani navuyemo imodoka yahise izana itaka barundaho . Njyewe rero navuyemo nta kintu ntanze. Maze kubyara umwana namugenyesheje ikigorigori nari nkuye muri uwo musave mbyariyemo.

Twahuye n'akaga gakomeye kubyara mu mvura, nta gikoma, nta kintu wambaye, izo ni imbaraga z'Imana uretse ko umuntu ashobora kuzirengagiza cyangwa yamara kurengwa akibagirwa, ariko Imana twarayibonye jyewe narayibonye by'umwihariko kuko nagombaga gupfa cyangwa umwana agapfa kuko imbwa zaryaga imirambo hirya yanjye ndeba ndetse n'ingobyi namutandukanije nayo maze kumubyara imbwa zahise ziyirya bivuze ngo n'uruhinja zari guhita zirutwara, ariko ndashima Imana ko uwo mwana ariho ni umusore uri hafi kuzuza imyaka 27.

Mu mutwe ndatemaguye, navuye amaraso ashizemo mu maso hasigara hamanuka ibintu bimeze nk'amavuta. Jyewe urupfu narubonaga hafi kuko kubyara udafite ikintu gihita kikuramira, no gupfa byabaho, ariko Imana izi kurinda sinzayibagirwa yarankurikiranye amazi y'imvura ambera igikoma n'umwana nta mashereka, mu masaka nacukuraga umwumbati nkawuhekenya, umwana namuhaga amazi y'imvura. Umwana yahise aba igikara ako kanya imvura ikimara kumwikubitaho sinigeze mbona inzobe ye.

Sinashoboraga kubona uwankingurira ngo ninjire mu nzu ye ahubwo uwambonaga wese yavuzaga induru. Inda zaranyinjiye zigera no muri ya misatsi yaviriranyemo amaraso, sinari nzi ko nzongera gusa gutya, sinari nzi ko nzongera kwambara mbese nari nzi ko urupfu rwanjye rwegereje. Nararaga mu masaka uwangeragaho yarankubitaga n'iyo yaba ari umwana. Umukecuru umwe ni we wangiriye impuhwe amapa igikoyi (umwenda) inda zaracyuzuye nkajya nshyira hasi nkarambura inda zikiruka nk'inshishi.

Mubyukuri Imana yabanye nanjye, Yesu twabanye muri wese amvanano, tuzengurukana mu mvura nta cyo natanze kurusha abasore bicwaga ndeba, kurusha umugabo wanjye watambutse ndeba, umuryango wanjye watambutse ndeba. Imana ishobora byose yarandinze ndabibona kuko hari aho byageze mpagarara ahantu hitwa ku Mukoni wa Shyanda nisabira gupfa ariko abicaga abantu baranga bati 'Twananiwe genda uzagwe ahandi'. Ariko si ukunanirwa ahubwo ni imbaraga z'Imana. Narazerereye bya bisebe bizamo inyo n'inda ndanuka byujuje ibyangombwa ariko Imana yankuye mu rupfu.

Naje kuryama mu rubingo n'umwana aho ni ho inkotanyi zadukuye baratujyana i Butare bahatuvana batujyana kwa muganga, imisatsi nayogoshwe n'umuntu akajya azamura imisatsi yamboreyeho hagasigara igufwa ryonyine. Naje kugira ikibazo hahandi batemye haje kuzamukamo ikibyimba njya i Butare banyohereza Roi Faisal ndongera mvayo njya i Butare narababaraga kuko icyo kibyimba cyakururaga umubiri wose. Narivuje ahantu hose biranga CHUK ho bambwiye gushaka ibipapuro byo kujya kwivuza hanze y'igihug, ngiye kuri FARG bambwiye ko bitashoboka abantu buzuye bambwira undi mwaka kandi nari meze nabi.

Mvuye Kacyiru nanyuze ahantu mu cyumba cy'amasengesho twahasanze amasengesho y'iminsi 3 baransengeye Imana ivuga ko ari yo inyikirije ko imiti yose nanyweye ari imfabusa. Kugeza ubu Imana yankijije ikibyimba cyo mu mutwe kubw'imbaraga zayo n'umurava wayo'.

Asoza ubuhamya bwe, uyu mubyeyi arashima Imana yamukuye mu rupfu ikamusubiza ubuzima kubw'ibyo yiyemeje kubabarira abamwiciye umuryango ndetse yiyemeza gukora imirimo myiza yatuma Imana itazicuza icyatumye imurokora. Mu gice kizakurikiraho tuzareba urugendo rwe rwo kubabarira n'aho ageze akira ibikomere.
Reba video yose:

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Bwa-Mukansoneye-Imana-yakuye-mu-rupfu-Abanyiciye-umuryango-nabashije.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)