Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 47 by’Abatutsi biciwe mu mirenge umunani muri 12 igize Akarere ka Kamonyi.
Abakozi ba Ecobank Rwanda Plc bakigera kuri uru rwibutso babanje gusobanurirwa amateka yaranze aka gace n’ubugome bw’indengakamere Jenoside yakoranywe muri Kamonyi.
Uyu muhango wo kwibuka wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, arimo kwambara agapfukamunwa n’amazuru ndetse hitabiriye abakozi bahagarariye abandi.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze uru rwibutso, abakozi ba Ecobank Rwanda Plc bakozwe ku mutima n’ibyo bahabonye ndetse banahiga guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Umuyobozi wa Ecobank Rwanda Plc, Alice Kilonzo-Zulu, yavuze ko iyi banki yifatanyije n’Abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka, ariyo mpamvu bifuje kugira umusanzu batanga kuri uru rwibutso.
Ati “Twifatanyije n’Abanyarwanda bose muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari umusanzu twabageneye twizeye ko uzabafasha.”
Ecobank Rwanda Plc yashyikirije Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshanu yo kwifashisha mu bikorwa bitandukanye byo kurubungabunga.
Ku ruhande rwa Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie, yavuze ko banejejwe n’iki gikorwa, kuko hari byinshi bateganya gukora kandi inkunga bagenewe izaborohereza muri iyo mirimo.
Yagize ati “Turishimye cyane kubera iyi ngabo Ecobank iduteye mu bitugu, kuko izadufasha mu bikorwa turi gutegura nko kubaka étagère, turashaka gushyiraho amazina n’indi mirimo yindi yo kubungabunga iyi mibiri. Aya mafaranga rero azadufasha byinshi.”
Ecobank Rwanda Plc yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.