Zinedine Zidane yahishuye ikintu afitiye ubwoba ku ikipe ya Liverpool yatomboye muri Champions League #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma gato y'aho Real Madrid imenyeye ko izahura na Liverpool muri ¼ cya Champions League,Zidane uyitoza yavuze ko yibuka cyane akazi gakomeye yamuhaye ku mukino wa nyuma wa Champions League yayitsinzemo ibitego 3-1 I Kiev.

Zidane yagize ati 'Tuzi ukuntu iki cyiciro kigora.Uzaba ari umukino usaba byinshi ariko by'umwihariko imbaraga z'umubiri.'

Abajijwe ku hazaza he muri Real Madrid,Zidane yasubije abanyamakuru ko nta kintu na kimwe apanga.

Ati 'Njye ndeba umunsi ku munsi.Nta kintu ndi gupanga.Uhobora gusinya imyaka 10 ariko ukagenda iminsi mike nyuma y'aho n'ibindi.'

Ku kijyanye n'uko benshi bakomeje kuvuga ko ikipe ye igizwe n'abakinnyi bashaje,Zidane yagize ati 'Icyo ndeba n'ubushake bwabo,icyizere cyabo cyo kuba aba mbere ndetse n'inyota yo gutsinda.Nishimira imyitozo nkorana nabo buri gihe ndetse n'imikoranire myiza dufitanye.'

Zidane yavuze ko ikipe ye yifuza ko Eden Hazard usigaye ahora mu mvune yifuza ko avurwa agakira neza ariko ahakana ko azabagwa.Yemeje ko bari kumufasha cyane.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/zinedine-zidane-yahishuye-ikintu-afitiye-ubwoba-ku-ikipe-ya-liverpool-yatomboye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)