Yakoze muri Minisiteri no muri Banki: Ibyo wa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, muri Intare Conference Arena.

Ingabire Grace yagaragiwe na Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere ndetse na Umutoni Witness wabaye igisonga cya kabiri.

Ingabire yavuze ko yishimiye kwegukana ikamba kandi ko agiye gukorana na AIF mu gushyira mu bikorwa umushinga we. Yasabye buri mukobwa ufite inyota yo guhatana muri Miss Rwanda, kudapfukirana inzozi ze.

Miss Rwanda 2021 y'impinduka yahaye rugari abakobwa bakumirwaga n'uburebure (indeshyo) n'imyaka byagiye bigenderwaho mu myaka yabanje.

Byatumye muri uyu mu myaka hahatana benshi baminurije hanze y'Igihugu barimo na Ingabire Grace. Imyirondoro yabo, igaragaza ko benshi mu bakobwa 20 bari mu mwiherero ari intyoza mu kuvuga badaterwa, bafite imishinga yagutse yo gukora n'iyo bakoze.

Bamwe mu bahatanye muri iri rushanwa harimo abanyamideli babigize umwuga, ababyinnyi banabyigiye babifitemo impamyabumenyi, abafite impano mu kuririmba banasohoye indirimbo n'abandi bagaragaza imishinga yabyarira inyungu sosiyete.

Ingabire Grace yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2021

Umwe muri abo ni Ingabire Grace w'imyaka 25 wabonye izuba tariki 11 Ugushyingo 1995.

Uyu mukobwa muri Gicurasi 2019, yasoje amasomo ye y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree) muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Bates College iherereye muri Leta ya Maine; aho yaboneye impamyabumenyi mu bijyanye no kubyina (Dance Choreography) hamwe na 'Phyilosopy' ndetse na 'Psychology'.

Amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School, igihimba rusange (Tronc commun) yiga muri Nu-Vision High School na Gashora Girls' Academy (A'level).

Ingabire ni umwe mu bakobwa barangirije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Gashora Girls' Academy batsinze neza. Muri iryo shuri Ingabire Grace yize mu ishami ry'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi.

Mu Ugushyingo 2019, Ingabire Grace, yatangiye gukora ku mushinga yise 'Ikiringo' ukorera muri Benedico Consulting Company ikorera i Kigali.

Uyu mushinga ufite intego yo kubungabunga umuco w'u Rwanda na Afurika, habungabungwa ndetse hanatezwa imbere mu buryo bw'umwimerere imbyino gakondo zirimo ikinimba, ikinyemera no gusaama.

Akiga muri Kaminuza ya Bates College yo muri Amerika, Ingabire Grace yakoze akazi ko kwimenyereza (Internship) mu Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (Minicom) mu 2016 igihe yari mu kiruhuko.

Icyo gihe yimenyereza, yafashije abakozi ba Minicom gutegura uburyo intego za SDGs (Sustainable Development goals) zakwinjizwa mu igena migambi ry'Igihugu (mainstreaming SDGs in National planning framework).

Mu rwego rwo kwimenyereza na none, Ingabire yakoze muri Banki y'Iterambere y'u Rwanda (BRD) aho yatanze umusanzu we mu gusuzuma imishinga y'Iterambere no gutegura gahunda y'Igenamigambi ry'Igihe kirekire (Strategic Plan 2015 -2019).

Ingabire Grace yakoze imenyerezamwuga mu bigo bitandukanye birimo Minisiteri na Banki

Uyu mukobwa afite umushinga ujyanye no gushinga ibigo byigisha kubyina

Uwase Phiona yabaye Miss Photogenic

Umutoniwase Sandrine yahize abandi mu kugaragaza impano [Talent Show]


Ingabire Grace wegukanye ikamba yashimye umuryango we n'abandi bamushyigikiye


Gaju Evelyne yabaye Miss Congeniality ahembwa na PatersBakers

Akaliza Amanda yabaye ku igisonga cya mbere cya Miss Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104117/yakoze-muri-minisiteri-no-muri-banki-ibyo-wamenya-kuri-ingabire-grace-wambitswe-ikamba-mis-104117.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)