Gentil Misigaro yakoranye indirimbo ya Pasika... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021 nibwo Gentil Misigaro yashyize hanze indirimbo 'Ku musaraba' yakoranye na Dusabe Gentille Mutabazi (Miss Dusa) ufite intego y'uko mu myaka 5 iri imbere azaba ari umuhanzikazi uri ku rwego mpuzamahanga aho azaba yarakoreye ibitaramo kuri buri mugabane.

UMVA KU INYARWANDA MUSIC INDIRIMBO 'KU MUSARABA' YA GENTIL MISIGARO FT MISS DUSA

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Gentil Misigaro yavuze ko iyi ndirimbo ye na mushiki we irimo ubutumwa bwa Pasika umunsi ukomeye mu buzima bw'abakristo. Ati "Iyo ndirimbo yitwa 'KU MUSARABA'. Ni indirimbo ifite ubutumwa bwa Pasika. Ivuga ku maraso ya Yesu, uburyo ari meza, yoza ibyaha, aruhura, ndetse ko yankuyeho urubanza. Iki rero kikaba ari igihe cyiza cyo gusohora iki gihangano".

Uyu muramyi ufite ibihangano bijyana benshi mu bihe byo kuramya Imana byimbitse, yasabye abantu bose bari bwumve iyi ndirimbo n'abari buyirebe, gufata umwanya bagatekereza ku maraso Yesu Kristo yamennye ku musaraba. Yagize ati "Turifuriza buri muntu wese gufata umwanya agatekereza kuri ayo maraso ya Yesu Kristo, tukibira muri yo kuko harimo ibisubizo tudashobora gukura ahandi hantu aho ariho hose".


Gentil Misigaro hamwe na mushiki we Miss Dusa bakoranye indirimbo

Inkuru wasoma: Miss Dusa mushiki wa Gentil Misigaro yinjiye mu muziki atangaza ko mu myaka 5 azaba ari ku rwego mpuzamahanga-VIDEO


Miss Dusa avuga ko mu myaka 5 iri imbere azaba ari ku rwego mpuzamahanga


Gentil Misigaro yageneye impano ya Pasika abakristo n'abandi bakunda muzika

REBA HANO INDIRIMBO 'KU MUSARABA' YA GENTIL MISIGARO FT MISS DUSA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104116/gentil-misigaro-yakoranye-indirimbo-ya-pasika-na-mushiki-we-miss-dusa-wifuza-kuba-umuhanzi-104116.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)