Uwamahoro wiciwe muri Uganda n’umugabo we agiye gushyingurwa mu Rwanda -

webrwanda
0

Uwamahoro Liliane yishwe mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe rishyira ku wa 19 Werurwe.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mugore, umugabo w’Umunya-Kenya babanaga yahise atabwa muri yombi kuri ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Old Kampala mu Murwa mukuru, Kampala.

Amakuru IGIHE yahawe n’umuturanyi w’uyu muryango ndetse wari n’inshuti ya Uwamahoro, avuga ko Kalanja Waweru yemereye Polisi ko ari we wishe uyu mugore amunigishije umusego.

Uyu muturanyi w’uyu muryango yavuze ko Uwamahoro n’uyu mugabo bahoraga mu ntonganya. Yavuze ko ku wa 11 Werurwe 2021 ubwo Mahoro na Kalanja bari baraye bagiranye intonganya yamugiriye inama yo gutaha agasubira mu Rwanda ngo uyu mugabo atazamwica kuko yari amaze iminsi abivuga.

Ati “ Mahoro yagiranye ikibazo n’umugabo w’Umunya-Kenya ntibumvikana hagati yabo batangira intonganya, ni uko ku wa 11 Werurwe mugira inama nti wakwitahiye ukamureka ko ameze nk’inyamaswa yakwica.”

Uyu muturanyi yakomeje avuga ko Mahoro yanze kumva inama ze ahubwo akamubwira ko kuba uyu mugabo yamugeze icyuma yabitewe n’inzoga.

Ati “Ni uko Mahoro arambwira ngo ntabwo yanyica ngo ni uko yari yanyoye, ndamubwira nti ese umuntu uzanye icyuma kugutema iyo ntahaba ngo nkwinjize iwanjye ntiwari upfuye.”

Iki gihe ngo Kalanja agirana intonganya na Mutoni yamubwiraga ko nasohoka mu rugo rw’uyu muturanyi ari bumukatemo ibice akamuta mu bwiherero.

Mu byatumaga Uwamahoro ngo adatandukana n’uyu mugabo babanaga mu buryo butemewe n’amategeko ngo harimo n’amafaranga yari amurimo yashakaga ko abanza kumwishyura.

Ku munsi uyu mugore yapfuyeho ngo nibwo Kalanja yari yamwemereye ko ari bumwishyure amafaranga ye.

Mu ijoro ryo ku wa 18 Weruwe Kalanja yatashye bucece ku buryo n’abaturanyi batamwumvise. Ubwo ngo yabazwaga na polisi yemeye ko muri iryo joro aribwo yishe Uwamahoro akoresheje umusego.

Bukeye bwaho umwana w’umuturanyi yanyuze ku idirishya ry’inzu Kalanja na Uwamahoro bari bacumbitsemo, abona uyu mugabo ari gutegura amafunguro ya mu gitondo, bakeka ko impamvu yahisemo kubyikorera ari uko Uwamahoro akiryamye.

Amakuru IGIHE yahawe n’uyu muturanye ni uko umurambo wa Uwamahoro uzagezwa mu Rwanda ku wa 24 Werurwe kugira ngo umuryango we umusezereho ndetse anashyingurwe.

Uwamahoro Liliane yishwe anigishijwe umusego
Samuel Kalanja Waweru yemereye Polisi ya Uganda ko ariwe wishe Uwamahoro



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)