FDLR irashinjwa kwica umusirikare wa Congo -

webrwanda
0

Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu gace ka Buramba mu birometero 110 uvuye mu Mujyi wa Goma, ku muhanda uzwi nka Kiwanja-Ishasha, mu gace ka Rutshuru kari muri Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko byatangajwe na Actualite.

Mu itangazo ryatanzwe n’igisirikare cya Congo, ryagize riti “Umwe mu ngabo zacu yari avuye mu kazi muri ako gace ari na ko yafatiwemo. Tubabajwe n’uko yaje kwicwa n’ibikomere yatewe n’iyicarubozo yakorewe. Ingabo za Congo zahise zitera ibitero byo kwihimura, ubu ibintu bimeze neza mu gace ibi byago byabereyemo.”

Bongeyeho ko batazacibwa intege n’ibi bitero by’imitwe yitwaje intwaro, bati “Tuzakomeza guhangana n’umwanzi wifuza gukomeza gufatira bugwate abaturage. Tuzakomeza guhangana n’iyo mitwe kugeza tuyihashyije.”

Agace ka Kiwanja-Ishasha ni kamwe mu duce twigabijwe n’imitwe y’iterabwoba dukorerwamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse n’iby’umutekano mucye, birimo iby’ubwicanyi, ubujura ndetse no gushimuta abaturage.

Inyeshyamba za FDLR zishe umusirikari wa FARDC



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)