Urukiko rwatesheje agaciro iby'uko Rusesabagina yashimuswe rutegeka ko akomeza gufungwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwanzuro w'Urukiko wasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021 nyuma y'itangwa ry'inzitizi za Rusesabagina n'Umunyamategeko we ; mu iburanisha riheruka bari basabye ko uyu mugabo yahita arekurwa kuko ari aho atakagombye kuba ari.

Mu iburanisha riheruka kandi, Paul Rusesabagina na Me Jean Felix Rusakemwa, bari babwiye urukiko uregwa akwiye gusubizwa uburenganzira bwe yambuwe ubwo yashimutwaga na Leta y'u Rwanda, ku buryo ibyemezo byose yafatiwe nyuma y'icyo bise ishimuta, bikwiye guteshwa agaciro.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko nta ruhare na ruto Leta y'u Rwanda yigeze igera mu kuba Rusesabagina yagera mu Rwanda ahubwo ko yaje azanywe n'inshuti ye Bishop Niyomwungere Constatin wanagaragaje urugendo rwose rw'uyu mugabo yageze i Kigali avuye i Dubai.

Uyu munsi ubwo Urukiko rwasomaga icyemezo cyabwo kuri ziriya nzitizi ndetse n'icyifuzo cya Rusesabagina, rwavuze ko uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda, nta kigaragaza ko haba harabayeho gushimuta cyangwa izindi ngufu.

Umucamanza asoma iki cyemezo yagize ati 'Nta kigaragaza ko hakoreshejwe ingufu cyangwa kuvogera ikindi gihugu. Kuba yarashutswe, binashimangirwa n'imvugo za Bishop Niyomwungere Constantin wavuze ko ari we wakoze amayeri yo kumugeza mu Rwanda.'

Urukiko kandi ruvuga ko kuba ukurikiranyweho ibyaha yarafashwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bitamuha uburenganzira bwo kuba ataburanishwa.

Umucamanza kandi yavuze ko imihango yose yakozwe kuva Rusesabagina yagera mu Rwanda, iteganywa n'amategeko kandi ko nta nzira n'imwe yirengagijwe bityo ko inzitizi ze zidafite agaciro.

Umucamanza ati 'Kuba Rusesabagina Paul afunzwe y'agateganyo mu gihe urubanza rukiburanishwa mu mizi, ntibibangamiye uburenganzira bwe. Rwemeje ko inzitizi yatanzwe na Paul yo gukurwaho icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo no gukuraho ibyakurikiyeho byose, nta shingiro bifite.'

Paul Rusesabagina witabiriye isomwa ry'iki cyemezo, ndetse n'umunyamategeko we Me Jean Felix Rudakemwa, bahise bajurira iki cyemezo ndetse basaba ko urubanza rwaba ruhagaze kugeza igihe ubujurire bwabo bufashweho icyemezo.

Incamacye yo kugera mu Rwanda kwa Rusesabagina

Bishop Niyomwungere Constatin wabaze inkuru yose y'uburyo yamenyanye na Rusesabagina n'uburyo yakoresheje kugira ngo amugeze imbere y'ubutabera, yavuze ko uyu mutima yawutewe n'agahinda k'ibyo yabonye byakozwe n'abarwanyi ba FLN ba Rusesabagina.

Niyomwungere Constatin avuga ko ubwo yazaga mu Rwanda mu mpera za 2019 aje kwizihiza iminsi mikuru, yenda gutaha yumvise umuntu umuhamagara amusaba ko yazamwitumira ni ko guhura ahita amujyana ahantu amubwira ko akorera RIB, amumenyesha ko ari gukurikiranwaho ibikorwa by'iterabwoba.

Uyu mukozi w'Imana avuga ko yarahiye agatsemba ariko akaza kuvuga ko aziranye na Rusesabagina ariko ko badakorana, ndetse ko imigambi ye atayishyigikiye, ari na bwo yerekwaga amafoto y'abagizwe impfubyi n'abapfakazi b'ibitero by'uriya mutwe.

Niyomwungere Constatin avuga ko kuko yari azi ko Rusesabagina yifuza kujya kubonana n'abayobozi b'i Burundi, yashatse uburyo amushukashuka kugira ngo azamugeze mu Rwanda ndetse biza kurangira umugambi awugezeho.

Yamubwiye ko afite uburyo yamugeza i Burundi, baza guhurira i Dubai ari na ho bafatiye indege yavuyeyo Rusesabagina azi ko yerekeje i Burundi ariko byarangiye bageze i Kigali, ako kanya RIB yahise imufata.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Urukiko-rwatesheje-agaciro-iby-uko-Rusesabagina-yashimuswe-rutegeka-ko-akomeza-gufungwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)