Ibintu 10 abantu bikunda bakora buri gihe mu mibanire #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urebye kwikunda muri twe ni kimwe mu bintu bigoye kubigenga kandi biba mu buzima bwacu. Nk'abizera hari icyo dushobora gukora .Bidufasha kumenya aho duhagaze imbere y'Imana. Iyo dushobora kugira icyo tubikoraho kuko mugihe dusanze twiha agaciro kurusha umuremyi wacu, tugomba kwikosora bityo tukagirana umubano mwiza n'Imana.

Nubwo bigoye kubitekerezaho, Kwicisha bugufi birakwiye kuko bishimisha Imana kandi bigatanga umudendezo. Mugihe usuzumye ibi bintu icumi ugasanga bikuriho. Saba Imana ikuyobore mu buryo bushya bwo kubaho, bidatsinze uzabona impinduka nziza wumve uguwe neza umubano wawe n'Imana urusheho gutera imbere.

Dore ibintu 10 byakwereka ko wifitemo kwikunda mu mibanire:

1. Wiharira ijambo

Mu kiganiro, wiharira umwanya munini. Ku musozo w'ikiganiro ubona ko nta wundi muntu wigeze ubaza. Aho kumva abandi, wiyitaho wowe ubwawe. Ibitekerezeo byawe bikugarukaho aho gutekereza no ku bandi. Ibi bibaho kuri benshi muri twe ariko dukwiriye no guha abandi agaciro.

2. Wigira umunyakuri

Mugihe utekereza ko ugomba guhora ufite ukuri, ubusanzwe bituma abandi bagaragara nk'aho bo ari babi. Nubwo baba bafite ukuri, mugihe wibanze ku kugaragaza ukuri kwawe ubashyira mu mwanya w'amafuti cyangwa w'ibinyoma kuko wowe wishyira aheza bo bakajya ahabi.

Mugihe ushaka kwigira umunyakuri, wihutira gushinja abandi no kubahirikiraho amakosa n'aho yaba ari ayawe. Ibi ni bibi kuko bibangamira abandi.

3.Wihutira gusubiza

Iyo umuntu avuze ko wakoze ikintu, uhita ubihakana, ukisobanura, ukirengera. Wihutira kurakara cyangwa kubabazwa n'ibyo abandi bakoze. Ibimenyetso byo kwihutira gusubiza harimo uburakari, amagambo asebanya, guseka abandi, gusebanya, gushinja abandi , kwirengera, gutanga urwitwazo ndetse no gutongana.

4. Ukeneye inzira yawe (your way)

Ubabazwa byihuse n'uko abandi badakora nk'uko ubishaka. Cyangwa mugihe utabonye ibyo wari witeze kubona. Ibi bishobora kubaho ku bana bawe, uwo mwashakanye, cyangwa inshuti zawe. Niba uri mu muhanda bakaguhagarika kubera traffic jam, ugasanga utangiye kwitotomba no gutongana kuko batakuretse ngo ukomeze ugende, mbese bitagenze nk'uko washakaga.

5. Usanga bigoye kwizihiza cyangwa guhumuriza abandi

Iyo inshuti ibasangije inkuru nziza kubyerekeye intsinzi runaka, biragoye kwishimana na bo. Kubw'ibyo, iyo umuntu ari mu bihe bikomeye cyangwa agaragaza amarangamutima mu buryo butagushimishije, ushobora kwihutira kumucecekesha ngo atuze.Umara umwanya munini wigaragaza kandi ukabwira abandi ibyo utekereza ko bakeneye aho kubatega amatwi. Ibi bihagarika umubano kandi bishobora guteza izindi ngaruka mbi.

6. Ukeneye kubona abandi bagufitiye impuhwe

Utuma abandi bakugirira impuhwe bitwewe n'ibintu biteye urujijo uba watangaje ku mbuga nkoranyamabaga byerekana ko ukeneye kurenganurwa cyangwa ko ibintu biteye ubwoba. Izi nyandiko ntabwo zijyanye no gusangira ubuzima no guhuza n'abandi, zibanda kuri wowe wenyine.

Wowe ubwawe mugihe uri mu cyumba uba ushaka kugira ngo abantu bamenye ko ubabaye, urakaye, cyangwa wahuye n'ikintu kigoye. Ntushobora kwihagararaho mugihe abantu bagize ibihe byiza cyangwa bishimye mugihe wowe utameze neza. Mubyukuri uba ukeneye ko abandi bakwitaho batitaye ku kindi icyo ari cyo cyose.

7. Ufata abandi nk'aho ubarusha agaciro

Niba winjiye mu cyumba ugahita werekeza ku bantu bakomeye, bafite imyanya y'icyubahiro, kuburyo bugaragara, wowe ubifata nk'ibisanzwe ukumva ko ari wowe w'ingenzi kurenza abandi bagukikije.

8 .Ntiwita kubyo abandi bakora

Iyo wagiriwe nabi, nibyiza ko ibikomere byawe byomorwa kandi ugahumurizwa. Ariko, abantu bikunda cyane bo ntibaha agaciro imbaraga abandi bakoresha kugira ngo babagarure mu mutuzo n'umunezero.

9. Ugabanya uburemere bw'ibikorwa byawe

Iyo ukoze nabi, wowe ubona ko wakoze neza, ndetse ukifashisha n'impamvu zitari zo. Ntabwo ubikora witaye ku ngaruka bishobora gutera undi muntu, ahubwo urabikora kugira ngo ugabanye uburemere bw'amafuti yawe bityo utaza gutsindwa bikaba byakuzanira ikimwaro. Iyo umuntu akubwiye ko wamubababaje, ugerageza kumwemeza ko ibyo wakoze atari bibi.

10. Utanga ibirenze ibihumuriza

Biragoye gutanga amafaranga, igihe, cyangwa imbaraga z'amarangamutima, ugasanga usobanura impamvu ugamije kwigira mwiza.

Muri macye kwikunda ni ingeso mbi ndetse ni icyaha imbere y'Imana, niyo mpamvu nk'abakristo dukwiye kubigendera kure tugakunda bagenzi bacu nk'uko twikunda kandi ni cyo itegeko ry'Imana ridusaba.

Source: www.crosswalk.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ibintu-10-abantu-bikunda-bakora-buri-gihe-mu-mibanire.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)