Urukiko rwanze ubusabe bwa ba CSP Kayumba baregwa kwiba Miliyari 10 bifuzaga kurekurwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyemezo cy'Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki 18 Werurwe, Umucamanza yategetse ko aba bagabo bakomeza gufungwa by'agateganyo.

Umucamanza yabanje gusubiramo uko iburanisha ryagenze ku wa 11 Werurwe 2021, yavuze ko CSP KAYUMBA Innocent yajuririye icyemezo cy'Urukiko rwa mbere avuga ko nta mpamvu zikomeye zihari zo gutuma akurikiranwa afunzwe.

Abaregwa ni CSP KAYUMBA Innocent wayoboraga Gereza ya Mageragere, SP Ntakirutimana Eric wari umwungirije, na Chief Sgt Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza.

Bakurikiranyweho ibyaha bitatu ; Icyaha cyo kwiba ; Icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo n'Icyaha cyo Kwiyitirira umwirondoro utari uwawe.

Bose uko ari batatu bafungiye kuri Gereza ya Nyanza ni naho urukiko rwategetse ko bakomeza gufungirwa by'agateganyo.

Bari basabye urukiko kubarekura ngo kuko nta mpamvu zikomeye zatuma bakurikitanwa bafunze by'agateganyo.

Urukiko rwo ruvuga ko mu gihe baba barekuwe bashobora gushyira igitutu ku batangabuhamya bikaba byabangamira iperereza.

Aba bagabo bari bajuririye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge cyafashwe tariki 22 Gashyantare 2021 cyo kubafunga by'agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma bakekwa ko bakoze biriya byaha bashinjwa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Urukiko-rwanze-ubusabe-bwa-ba-CSP-Kayumba-baregwa-kwiba-Miliyari-10-bifuzaga-kurekurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)