Umutima we wahoraga ufunguye kuri bose- Murumuna wa Padiri Ubald #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uyu muhango wabereye ku kigo cyitwa ku Ibanga ry'Amahoro mu Karere ka Rusizi ahashinzwe na nyakwigendera Padiri Ubal Rugirangoga, abantu banyuranye batanze ubuhamya bwagarutse ku neza yamuranze.

Révérien Rugwizangoga uva indimwe na nyakwigendera yavuze ko mukuru we yakoraga aciye bugufi yifuza kumva buri wese no kumufasha.

Yagize ati 'Umutima we wahoraga ufunguye kuri bose, abato n'abakuru, abakene n'abakire, aboroheje n'abakomeye."

Révérien Rugwizangoga yagarutse ku mateka ashaririye banyuzemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko se ubabyara yapfuye Padiri Ubal afite imyaka irindwi, umuryango wabo ugahungira mu Burundi.

Ubald wize seminari ntoya muri kiriya gihugu barimo nk'impunzi, yakivuyemo yiyemeza gusubira mu Rwanda kwiga seminari nkuru yirengagije itotezwa bakorewe rikanabaviramo kubura umubyeyi wabo.

Ngo icyo gihe ajya kuza yarababwiye ati 'twahunze kubera urwango, nsubiye mu Rwanda kwigisha urukundo kuko ineza itsinda inabi".

Na nyuma ya Jenoside amaze kuyirokoka agahita ahungira mu Bufaransa, na bwo yagarutse mu Rwanda mu 1995 kwigisha ubumwe n'ubwiyunge kandi intego ye yayigezeho kuko ari mu batangije gufasha abantu gukira ibikomere bigatuma benshi mu bishe basaba imbabazi abo biciye, bakiyunga.

Nyakwigendera witabye Imana asanzwe ari n'Umurinzi w'Igihango kubera ibi bikorwa bye, yapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za America azize uburwayi muri Mutarama 2021.

Azwi kandi mu bikorwa byo gusengera abantu bagakira indwara zirimo n'izabaga zarananiranye mu mavuriro.

Uwamurwaje arifuza ko azagirwa Umutagatifu

Umunyamerikakazi Katsey Long wamurwaje muri buriya burwayi bwe, ndetse akaza no kwitaba Imana bari kumwe, yavuze ko na we ubwe yanduye icyorezo cya COVID-19 ari we ukimwanduje ariko ko we yaje kugikira.

Uyu munyamerikakazi wari umaze igihe akorana na Padiri Ubald mu bikorwa by'iyogezabutumwa, yavuze ko ingabire ya Padiri Ubald y'ibikorwa by'urukundo byarenze ibyo kuba iby'Abanyarwanda ahubwo bikaba iby'Isi yose.

Yavuze ko kubera iyo mpamvu, nyakwigendera Padiri Ubald yazashyirwa mu batagatifu.

Mu gitambo cya misa cyo kumusezeraho cyabaye kuri uyu wa Mbere Tariki 01 Werurwe 2021, Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda, yagarutse ku rugendo rwa Padiri Ubald Rugirangonga, avuga ko ntagushidikanya ko ubutumwa Imana yamwoherereje ku Isi yabusohoje.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umutima-we-wahoraga-ufunguye-kuri-bose-Murumuna-wa-Padiri-Ubald

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)