Uwimana Abdul ' Gakara' wahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports na Etincelles FC, ari mu maboko y' Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, (RIB ) akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umugore w' abandi.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko Uwimana Abdul yatawe muri yombi ku wa Mbere ndetse afungiye kuri sitasiyo y'i Nyamirambo.
Yagize ati 'Yafashwe asambanya umugore w'abandi w'isezerano. Yafashwe ku itariki ya mbere z'uku kwezi, afungiye kuri sitasiyo y'i Nyamirambo.'
Uwimana Abdul yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Mpano
Uyu mugabo w'imyaka 33 y'amavuko, azwiho kuba ari umwe mu bakinnyi b'abahanga basatiraga izamu banyuze ku mpande shampiyona y'u Rwanda yagize mu mateka yayo.