Team Rwanda yatwaye umudali w'umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yo gusiganwa ku magarae yegukanye umudali w'umwanya wa kabiri muri shampiyona y'Afurika yo gusiganwa ku magara yatangiye kuri uyu wa kabiri mu gihugu cya Misiri.

Ni irushanwa ryakinwaga n'ibyiciro bitatu bihagarariye u Rwanda, mu bagabo , ingimbi ndetse n'abagore.
Muri buri kiciro cyari gihagarariye u Rwanda muri iyi shampiyona nyafurika hakinwa igice cyo gusiganwa n'ibihe nk'ikipe (Team Time Trial), bose bakaba begukanye umwanya wa kabiri bahabwa umwudali.

Mu cyiciro cy'abakuru bahagarariye u Rwanda hashoje abakinnyi batatu muri bane bari batangiye isiganwa, abakinnyi basoje ni Habimana Jean Eric, Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Moise, utarangije aka gace ko kuzengura gahwanye n'ibirometero 42 ni Areruya Joseph.

Mu kiciro cy'ingimbi ni ukuvuga abatarengeje imyaka 23 hakinnye Iradukunda Valens. Niyonkuru Samuel, Tuyizere Etienne ndetse na Mugabo Hussein utashoje kubera ko yagize ikibazo cy'igare, aba bakaba nabo babaye aba kabiri inyuma y'ikipe y'igihugu ya Algeria.

Mu kiciro cy'abagore begukanye umwanya wa kabiri ni Ingabire Diane, Nzayisenga Valentine, Tuyishime Jacqueline ndetse na Mukeshimana Josiane utabashije gusoza.

The post Team Rwanda yatwaye umudali w'umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/team-rwanda-yatwaye-umudali-wumwanya-wa-kabiri-muri-shampiyona-ya-afurika-2021/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)