Umukobwa ukiri muto yapfuye ubwo bamutunguraga bamwifuriza isabukuru y'amavuko. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa ukiri muto cyane ukomoka mu gihugu cy'u Burundi yitabye Imana nyuma yo kumutungura bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

Jacqueline Mushimiyimana, yari atuye mu gace ka Carama III. Umukunzi we n'abandi bashuti be, ubwo yuzuzaga imyaka 19 y'amavuko baramutunguye cyane (Anniversaire surprise), kubera umutima we usa nk'uworoshye yahise yikubita hasi arapfa. Nk'uko bitangazwa na JimbereMagazine yaganiriye n'umuryango wa Nyakwigendera, uyu muryango uri mu gahinda kenshi kuje ikiniga. Bati:

'Jacqueline yari yujuje imyaka 19 y'amavuko, bagenzi be bari bamuteguriye umunsi mukuru ku mugoroba wa tariki 24, amaze kubitaba aho babiteguriye, yaratunguwe ahita apfa, bukeye bwaho mu ma saa tanu, twabonye umuhungu bakundanaga na mugenzi we bamuzanye kuri moto ya bajaj ari umurambo.'

Nyuma y'aya makuru ababaje, umukunzi we n'abandi bari bamuteguriye isabukuru y'amavuko batawe muri yombi, bakaba bafungiye kuri polisi ya Jabe. Nyakwigendera Mushimiyimana yigaga mu mashuri ya Kaminuza mu mwaka wa kabiri mu gisata cy'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (Informatique de Télécommunication).

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/umukobwa-ukiri-muto-yapfuye-ubwo-bamutunguraga-bamwifuriza-isabukuru-yamavuko/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)