Icyo wakora ukanoza umubano wawe n'Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari ibihe biza bigakomerera abantu bikananiza imbaraga zose biringira harimo ubwenge, ubunararibonye, kumenyekana, uburanga n'ubwiza, imiryango ikomeye, amashuri bize n'ibindi. Iyo bigeze ha nta rindi rembo ryo gutabarwa riba risigaye uretse kuba buri wese yatakira Imana ye.

Iyo turbye inkuru dusanga mu gitabo cya Yona 1:4 kugeza 6 hagira hati: 'Maze Uwiteka yohereza umuyaga mwinshi mu nyanja, mu nyanja haba ishuheri ikomeye inkuge yenda kumeneka. Abasare baterwa n'ubwoba, umuntu wese atakambira ikigirwamana cye, ibintu bari batwaye mu nkuge babijugunya mu nyanja ngo boroshye inkuge. Ariko Yona we yari mu nkuge hasi cyane, aryamye yisinziriye. Nuko umutware w'inkuge aza aho ari aramubaza ati'Wabaye ute wa munyabitotsi we? Byuka utakire Imana yawe, ahari Imana yawe yatwibuka ntiturimbuke'.

Ibi bivuze iki? ni uko ibihe twita ko bigoye nta muntu n'umwe uriho bitageraho kuko bishobora kuza ari rusange:Aha hari igihe bitadukomerera cyane kuko tuba twumva n'abandi ari uko bamerewe, ariko hari n'igihe biza ari umwihariko w'umuntu aho ujya mu kibuga wenyine benshi bagatangira kuvuga ko ugiye guseba cyangwa kumwara hakabaho n'abagukomeza ariko uko bikugora bakakuvaho gake gake,kuko umwana w'umuntu mu bitamuriho ahagararana n'undi igihe gito.

Mu nkuru ya Yona bigaragara ko batewe n' umuyaga ariko udasanzwe kuko wari ufite ibintu bikurikira: wari woherejwe n'Imana murumva ko wari ufite ubukarihe ku kigero cyo gukora kw'Imana.Wari ufite inkunga y'Imana yitwa imbaraga zayo,wakoraga mu bushobozi bw'Imana,wari uhagarariye Imana, Imana ntiyari yaje ariko umuyaga woherejwe wari ufite inkunga y'Imbaraga zingana n'uko Imana yari yabishatse, mbega umuyaga ugiye gukorera kuri Gahunda y'Imana: Umuyaga wari wahawe igihe uribukoreremo (Time) n'aho utagomba kurenga (Field) ndetse n'abo ugomba kwibasira cyane (critical points).

Uyu muyaga wateye ishuheri mu nyanja: Uyu muyaga ufite ubushobozi bwo kubyara ibindi bibazo mu nyanja murumva ko umuyaga wateye, wari nyina w'ibindi bigomba gutera ibibazo mu Nyanja,burya hari igihe uterwa n'ikibazo ariko cyakugeraho kigakurura cg kikabyara ibindi.

Uyu muyaga wendaga kumena inkuge: Ibi bivuze ko ibyuma byose byari bishinzwe Gufasha inkuge mu kwirwanaho igihe ihuye n'imiyaga, byari byananiwe. Uzi ko hari igihe ibyo dukoresha twirwanaho binanirwa! Ikindi kandi umuyaga wateye ubwoba abasare aba bari bamenyereye imiyaga ariko uwo munsi bahura n'uwabateye ubwoba cyane. Uziko hari igihe kibaho mu buzima tugahura n'ibidutera ubwoba kandi hari uko twari tuzwi abari mu bwato babonye ko bikomeye buri wese asabwa gutakira Imana ye cyangwa ikigirwamana cye.

Mwene Data, mu makosa ukwiriye kwirinda mu buzima nuko udakwiriye kubaho mu manegeka mu mibanire yawe n'Imana kuko hari ibihe bizananiza ibyo wari umenyereye, bigusabe gutakira Imana yawe, Kandi ndashaka kubabwira Icyo nahawe Kumenya: Ni uko uko turushaho gusatira iminsi y'imperuka, ibihe binaniza ibyo abantu bamenyereye , biziyongera kuko n'ibimwe mu bimenyetso by'iminsi y'imperuka:Harimo ibishyitsi n'imitingito,imiraba mu nyanja,kwaka kw'imiriro itunguranye,indwara z'ibyorezo,kubeshyerwa no gucurirwaho imigambi mibi, kuhangana kw'abana n'ababyeyi,inzara zikomeye cyane,intambara zikomeye,gutarwa Abagore cyangwa abagabo,irari riteye ubwoba, n'ibindi n'ukuri bizaba Aribihe birushya (2Timoteyo 3:1-9).

Mwibuke amakuru y'ibyabaye kuri Sawuli : Yatewe n'abafirisitiya benshi , bamukura umutima cyane ariko ibi bihe bimusanga ahagaze nabi mu kubana n'Imana (1Samwel 28:3-25).Mubyukuri kuba umuntu agihanura, acyerekwa, cyangwa acyitwa Mushumba , Pasiteri, Evangeliste ,umuririmbyi si byo bimenyetso simusiga byerekana ko agikorana n'Imana kuko na Sawuli yitwaga Umwamiwa Isiraheli ariko Imana yaramuciye ku ngoma. Ese nyuma y'uwo abantu bakwita,Imana ikwita nde?.

Undi mugabo wahuye n'ibihe bikomeye mu rugendo rwe rwo kujya mu Italiya Ni Pawulo Ariko bisanga abanye n'Imana neza (Ibyakozwe n'Intumwa 27:1-44,28:1-10):Bahuye n'ubwoko bw'imiyaga batari bafiteho ubushobozi bwo kugira icyo bayikoraho irimo: Ulakuro, Ruhuhuma n'indi.Icyo babonaga kibegereye ni urupfu kandi Pawulo we yanahuye n'incira ku kirwa cy'i Melita,aha mbibutseko barayemeraga kandi yamurumye nk'itari umwiga mu kuruma,kuko yarumye ku gikonjo (surface d'intoxification)! Ariko muri ibi byose, Imana ya Pawulo yaramurengeye, ndagira ngo mbabwire ko ihumure ryuzuye riva gusa ku bantu babanye n'Imana neza kuko niyo ifite amakuru yizewe y'ibihe.

Ese wowe iyo uhuye n'intambara zikomeye cyangwa ibigeragezo witabaza nde? Ese niba utabaza Imana ikaba nyambere mwaba mubanye mute? Imana niyo buhungiro bukomeye kandi niyo mufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba mumuhungireho.

Source:cepurhuye.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Icyo-wakora-ukanoza-umubano-wawe-n-Imana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)