Umugeni yatunguye umugabo we amuha impano idasanzwe ku munsi w'ubukwe bwabo,abantu bose bakoma amashyi. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugeni yahaye umugabo we impano y'ubwato bwiza nk'ikimenyetso cy'urukundo rutajegajega,ni ubukwe bwabereye ku mucanga wa Miami muri Florida,US.

Ubwo inshuti n'umuryango bari bateraniye kuri uyu mucanga,nibwo uyu mugore yahise ahamagara ubu bwato bwiza cyane [yacht] abwereka uyu mugabo we ndetse amubwira ko ari impano yamugeneye kuri uwo munsi w'amateka wabo.

Uyu mugore yatunguye uyu mugabo we ubwo yabanzaga kumufata ukuboko amutungira urutoki kuri ubu bwato yamuguriye.

Uyu mugore yabwiye abatashye ubukwe bwabo ko yaguriye iyi mpano umugabo we kubera ko yamukoreye ubukwe yahoraga arota.

Uyu mugore yavuze ko byamugoye cyane kubona ikintu yaha umugabo we adafite,aribwo yaje gutekereza kumugurira ubu bwato.

Abari batashye ubu bukwe bahaye amashyi menshi uyu mugore nyuma yo guha iyi mpano uyu mugabo we ku munsi w'ubukwe bwabo.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/umugeni-yatunguye-umugabo-we-amuha-impano-idasanzwe-ku-munsi-wubukwe-bwaboabantu-bose-bakoma-amashyi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)