Umugabo wo mu murenge wa Karangazi ho mu karere ka Nyagatare yakubiswe n'umugore we mu ijoro amuziza gutaha atinze. Inkoni zaramurembeje ageze aho arahukana yigira iwabo ategereza ko umugore yaza kumucyura araheba. Umugore we yamuhozaga ku nkeke amubwira ko nta jambo afite.
Uyu mugabo yatanze ubuhamya avuga uko umugore we yamuhozaga ku nkeke amubwira ko nta jambo agifite. Yagize ati: " Nagerageje kugirango mbane umugore neza arananira, yankubise inshuro zigera kuri 3 nagerageza kujya mu buyobozi bakambwira ngo nta jambo mfite. Noneho mvuyeyo ukugore arankubita. Ubundi kera habagaho ko umugore yahukanaga umugabo akaza kumucyura nonese njyewe ko nahukanye kuri ubu nkaba ndara hanze umugore yanze kunkyura cyangwa arifuza ko yabana n'abagabo be? ".
Umugore w'uyu mugabo yemeye ko yamukubise amuziza gutaha atinze ngo yagiriye inama kenshi gutaha bitarenze saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ariko umugabo ntiyabikozwa. Rimwe mu ijoro yakingiranye umugore we atashye akubitw urugi umugeri bararwana.
Hari n'undi mugabo wari utuye mu murenge wa Mukama, mu karere ka Nyagatare ajya ku murega ku buyobozi ntibamwumva. Aba bagabo baravuga ko bababajwe cyane nuko bakubiswe n'abagore babo bajya kurega mu buyobozi ntibihabwe agaciro ahubwo bagafungwa. Barasaba abayobozi gukurikirana ibibazo by'abaturage aho bibera kurusha kubikurikiranira mu biro.
Comments
0 comments