Umugabo w'umunyamisiri usa nka Messi akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Mohammed Ibrahim Battah ukomoka mu Misiri usanzwe akora akazi ko gusiga amarangi biravugwa ko amaze kugira abantu benshi bamukunze muri icyo gihugu ndetse no ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko abafana ba FC Barcelona cyane cyane abakunzi ba Lionel Messi kubera ukuntu asa nka Messi.

Battah yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ubwo yatangiraga gutekerekaga ubwanwa bwe inshuti ze zamubwiye ko asa nka Messi. Yagize ati: " Ubwo natangiraga gutereka ubwanwa, inshuti zanjye zambwiye ko nsa na Messi. Ubwanwa bumaze kwiyongera, uko gusa kwarabonekaga koko ".

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bagenda batangarira uburyo Battah asa cyane na Lionel Messi.

Ubwo Battah yasuraga ikigo cy'impfubyi cya Zagazig, umujyi uri mu majyaruguru y'umurwa mukuru Cairo, abana biga muri icyo kigo barishimye cyane, nk'uko Reuters ibivuga. Yambaye umwenda wa Barcelona, Battah yakinnye nabo umupira w'amaguru ku kibuga cyaho.

Yagize ati: " Abana bagize ibyishimo bitavugwa kubona ukuntu nsa na Messi ".

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/umugabo-wumunyamisiri-usa-nka-messi-akomeje-guca-ibintu-ku-mbuga-nkoranyambaga-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)