Rurashonga:Keza wamamaye muri filime nyarwanda yatandukanye n'umukunzi we wari waramwambitse impeta. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime nyarwanda Niyigena Solange uzwi nka Keza yatangaje ko yamaze gutandukana n'umugabo wari waramwambitse impeta amusezeranya ko bazabana.

Muri Werurwe 2019 nibwo uwari umukunzi wa Keza yateye ivi imbere inshuti n'abavandimwe, agasaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore, nawe ntiyajijinganyije yarabyemeye.

Icyo gihe byavugwaga ko ubukwe bw'aba bombi bwari bwegereje ariko ntibwigeze buba.

Mu kiganiro yagiranye n'abamukurikira ku rubuga rwa Instagram yabajijwe niba afite umukunzi ahishura ko uwari waramwambitse impeta bamaze gutandukana.

Ati 'Nigeze kwambikwa impeta ariko ubu ndi njyenyine' yashyizeho ashyiraho emoji y'amarira igaragaza umuntu uri mu gahinda.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/rurashongakeza-wamamaye-muri-filime-nyarwanda-yatandukanye-numukunzi-we-wari-waramwambitse-impeta/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)