Udahemuka Jean Bosco ukuriye Ubunyamabanga muri Minisiteri y'Ibidukikije yatawe muri yombi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo w'imyaka 37 yatawe muri yombi ku wa 10 Werurwe 2021, afatiwe mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu mugabo yafashwe ndetse akorerwa dosiye.

Yakomeje ati 'Uyu mugabo yafatiwe mu cyuho yakira ruswa. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo na dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.''

Udahemuka yafashwe ubwo yizezaga abaturage ko azabafasha kubona serivisi, bashakaga gusaba muri Minisiteri y'Ibidukikije, asanzwe akoramo.

Amakuru IGIHE yamenya ni uko Udahemuka yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y'ibihumbi 50 Frw mu gihe uwayimuhaye yari yamusabye ibihumbi 300 Frw kugira ngo amuhe iyo serivisi.

Dr Murangira yibukije ko RIB itazihanganira abizeza abaturage kubona serivisi bagomba guhabwa ariko babanje kubasaba ruswa.

Yakomeje ati 'RIB ntizihanganira abantu bose baka ruswa abaturage bagamije kubabwira ko bazabaha serivisi, abo bantu bazakomeza kurwanywa. Abaturage bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo ndetse ubufatanye bwabo n'inzego zibishinzwe mu kurwanya ruswa buragaragara.''

Ingingo ya kane y'itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

Iyo icyaha cyakozwe hagamijwe kugira ngo uhabwa ruswa akore ikinyuranyije n'amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Umuyobozi ukuriye Ubunyamabanga (Secrétariat Central) muri Minisiteri y'Ibidukikije, Udahemuka Jean Bosco, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y'ibihumbi 300 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/udahemuka-jean-bosco-ukuriye-ubunyamabanga-muri-minisiteri-y-ibidukikije-yatawe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)