Ingendo zihuza Uturere zafunguwe uretse 3, kugera mu rugo biba saa 21:00,... #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uturere tashyizwe mu kato tutemerewe kugendererana n'utundi, ni Bugesera, Nyanza na Gisagara tumaze iminsi tubonekamo abarwayi benshi bashya b'icyorezo cya COVID-19.

Izi ngamba nshya kandi zongereye amasaha yemewe yo gukora ingendo kuko ubu ingendo zibujijwe kuva saa tatu z'ijoro (21:00) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00).

Inama zihuza abantu imbonankubone na zo zakomorewe ariko abazitabira ntibarenge 30% y'abemerewe kwakirwa aho zizajya zibera.

Ibikorwa nk'utubari twafunze kuva izi ngamba zatangira gushyirwaho, n'ubundi twakomeje gufungwa mu gihe insengero zo ; izisanzwe zarahawe uburenganzira bwo gufungura, zizajya zikora ariko abaziteraniramo ntibarenge 30%.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ingendo-zihuza-Uturere-zafunguwe-uretse-3-kugera-mu-rugo-biba-saa-21-00

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)