Ubuzima bwari bushaririye: Amarangamutima muri ya Gare ya Nyabugogo ku munsi wa mbere ingendo zisubukuwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyemezo cyo guhagarika ingendo zihuza Uturere n'Umujyi wa Kigali cyafashwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021, bitewe n'uko ishusho y'icyorezo icyo gihe yari ihagaze, imibare y'ubwandu bushya ikomeje gutumbagira.

Nyuma y'iminsi mike, hashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali yamaze ibyumweru bitatu. Ku wa 18 Gashyantare , Inama y'Abaminisitiri yanzuye ko havaho Guma mu Rugo, ariko ingendo hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu no hagati y'Uturere n'Umujyi wa Kigali zikomeza gufungwa.

Mu nama y'abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 15 Werurwe 2021, hemejwe ko ingendo hagati y'Uturere tw'Igihugu, n'izihuza Uturere n'Umujyi wa Kigali zitangira gukorwa uretse ingendo ziva n'izijya mu Karere ka Bugesera, Nyanza na Gisagara.

Abashakira amaramuko muri Gare ya Nyabugogo by'umwihariko abakozi bafasha abagenzi kubona imodoka, bavuze ko bari bamaze iminsi itari mike mu buzima bushaririye kubera ko akazi kabo kari karahagaze.

Nsengimana Valens yabwiye IGIHE ko ubuzima yanyuzemo bwatumye atandukana n'umuryango we.

Ati 'Twabyakiriye neza kuko twari tumaze gusonza, imiryango yacu yari imaze gutatana. Urebye abakoresha baradufashije ariko iminsi yabaye myinshi. Nyir'inzu yageze aho atubonamo abambuzi bituma ansohora mu nzu, mfata umwanzuro ko umugore wanjye n'abana bajya iwabo, ubwo nahise njya kubana n'abasore mu buzima bwa gisiribateri.'

Yakomeje avuga ko yishimiye umwanzuro wafashwe n'Inama y'Abaminisitiri ndetse ngo yiteguye kugarura umuryango we.

Ati 'Ubu turashima ko badufunguriye ndumva na we[umugore we] agiye kugaruka.'

Karimunda Shadaad yavuze ko bitari byoroshye na gato bitewe n'uko ubuzima bwa Kigali bushingiye ku kuba umuntu yagize icyo akora.

Ati 'Urebye hafi amezi atatu turi mu rugo ni ibintu byari bigoye cyane, nk'abantu twaryaga ari uko twakoze. Kurya byari ikibazo urumva ko gutunga umuryango bitoroshye. Ikintu cyangoye ni uko umwana yashoboraga kumbaza umugati cyangwa akambaza ati papa kuki utagiye ku kazi nkabura icyo mubwira.'

Abagenzi bagana mu bice bitandukanye by'Igihugu bemeza ko bishimiye cyane gahunda yo kongera kwerekeza hirya no hino nyuma y'amezi atatu ingendo zibujijwe.

Hakizimana Jean Pierre utuye i Kabuga yari agiye mu Karere ka Ngororero gusura umuryango. Yemeje ko yajyaga ashaka uko yerekezayo mu mezi abiri ashize ariko akabura uko agenda, ku buryo byatumye ayirara ku ibaba nyuma yo kumva ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri.

Ati 'Numvise ingendo bazifunguye ndavuga ngo reka ngeyo mbasure. Umuntu aba abakumbuye cyane ni yo mpamvu tuba tugiye. Narabishakaga cyane ariko sinigeze mbona uko ngenda, ubu mfite icyizere kandi nabyakiriye neza kuba ngiye kuva hano nkajya mu rugo.'

Nelly Kabohe, umunye-Congo wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali, yerekezaga mu Karere ka Rubavu. Yavuze ko yari akumbuye cyane ababyeyi be bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baba mu Mujyi wa Goma.

Ati 'Ndishimye cyane ko ngiye kubona umuryango n'umukunzi wanjye kuko arankumbuye cyane. Numvise ko ingendo zemewe, natekerezaga ko biri bufate iminsi nk'itatu ariko uyu munsi ndumva nishimye cyane kuko hari hashize iminsi myinshi. Nizeye ko kugera yo [Goma] bishoboka ariko ndabizi ko bihenze.'

Ku ruhande rw'abatwara abantu mu buryo bwa rusange, bemeza ko abagenzi batitabiriye kuri uyu munsi kuko wasangaga imodoka ziruta ubwinshi abagenzi.

Kanyarwanda Hussein, umukozi uhagarariye ibikorwa muri zone ya Kigali muri sosiyete ya Volcano Express, yabwiye IGIHE ko abagenzi batabonetse nk'uko byari byitezwe.

Ati 'Birashoboka ko abantu bose batari babimenye, cyane ko ibyemezo byaje busa naho bwije, hari abari bategereje kubyumva mu gitondo ku makuru birumvikana ni umunsi wa mbere. Ntabwo baje nk'uko byari byitezwe ariko tugomba kubyakira kuko ni umunsi wa mbere bizagenda biza.'

Kanyarwanda yemeje ko ubuzima bwabo muri ibi bihe bishize butari bwifashe neza ariko ashimangira ko yishimira cyane uburyo Covid-19 igenda igabanuka kandi bitanga icyizere ko ubuzima bushobora kongera kuba bwiza nk'uko byari bisanzwe.

Abagenzi nabo bishimiye ko bongeye gukora ingendo
Abatwara abantu n'ibintu muri gare ya Nyabugogo bavuze ko bari bamaze iminsi babayeho nabi
Abinjiraga mu modoka basobanurirwaga ko bakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda
Amezi yari abaye atatu nta modoka yerekeza mu ntara wabona muri iyi Gare
Gare ya Nyabugogo ubuzanzwe iba irimo abantu benshi kuri ubu bari bake
Imodoka zabonaga abagenzi ni mbarwa ku munsi wa Mbere wo gukomorerwa
Hari abayiraye ku kababa bakimara kumva ko ingendo zihuza Kigali n'Intara zafunguwe
Kanyarwanda Hussein yavuze ko ku munsi wa mbere abagenzi bataje nk uko byari byitezwe ariko ko bazagenda baza gahoro gahoro
Muri gare ya Nyabugogo hategera abantu bagana mu bice bitandukanye by'Igihugu
Kuri uyu wa Kabiri, urujya n'uruza muri gare ya Nyabugogo rwari rwagarutse
Abashoferi ba Volcano ni bamwe mu bazindukiye muri gare baje kugeza abagenzi mu bice bitandukanye by'igihugu
Abakozi ba sosiyete zitwara imodoka bishimiye kugaruka mu kazi nyuma y'igihe bari mu ngo

<iimg438477|center>

Hari ibyerekezo bimwe na bimwe abagenzi bari bake ku munsi wa mbere

Amafoto: Nanie




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-bwari-bushaririye-amarangamutima-muri-ya-gare-ya-nyabugogo-ku-munsi-wa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)