Abakobwa batanu bahabwa amahirwe muri Miss Rwanda 2021 mu mboni za Julius Chita #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harabura iminsi 3 gusa hakamenyekana umukobwa uzahiga abandi mu buranga, ubwenge n'umuco akambikwa ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2021, aho azaba asimbuye Nishimwe Naomie ufite irya 2020.

Imyaka 12 irashize irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda ribaye bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Iry'uyu mwaka rizatanga umukobwa wa 10 uzaba uryegukanye.

Igihe iri rushanwa ryatangiriye mu Rwanda ntigikunze kuvugwaho rumwe, amateka yaryo aravuguruzanya umunsi ku wundi.

Miss Rwanda mu mateka

Biragoye kubona amateka arambuye ku irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko atigezwe abikwa uretse ibigenda bivugwa n'abantu.

Ibi bituma haboneka amakuru atandukanye, abusanya ku intangiroro n'inkomoko y'amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda. Benshi bakibaza niba ari umuco muhahano cyangwa byarahozeho na kera.

Mu gihe habura iminsi mike ngo hamenyekane uwa 2021, mu muhango uzabera muri Intare Conference Arena tariki ya 20 Werurwe 2020, mu mboni z'umunyamakuru akaba n'umunyarwenya Julius Chita, tugiye kureba abakobwa 5 aha amahirwe ko hazavamo uwegukana iri kamba.

Gutora binyuze kuri murandasi (online), bikorerwa ku rubuga rwa IGIHE. Amajwi y'abatoye binyuze kuri SMS afite 70% naho online ni 30%. Amatora azahagarikwa tariki 6 Werurwe 2021, umunsi uzatangarizwaho abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.

1.Isaro Rolitha Benitha (No9): Afite imyaka 20, ahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza yiga ibijyanye na 'Applied Economics'.

Uyu mukobwa wiga muri Ines Ruhengeri, yavuze ko igitekerezo cyo kwitabira Miss Rwanda yakigize mu 2020, nyuma yo kwisuzuma agasanga yujuje ibintu byose bisabwa ngo abe yakwegukana ikamba. Yiteze ko Miss Rwanda izamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we wo gukura abana b'inzererezi ku muhanda.

Akaliza Amanda: Ni nimero 1. Afite imyaka 24 akaba yararangije Kaminuza aho yize International Relations yakuye muri Wagner College iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.. Ahagarariye Umujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa asanzwe ari umuhanzikazi aho afite indirimbo 2, ni umukobwa wamenyekanye kubera Tattoo afite ku mubiri, ibintu yisangije muri 20 bahatanye. Umushinga we ni uwo kurwana n'ikibazo cy'ihungabana. Bitewe n'uburyo asubiza adategwa kandi ibitekerezo bye bikaba byubakitse, ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kugera muri iri urshanwa.

Kayirebwa Marie Paul (No13): Afite imyaka 24 y'amavuko, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Tourism

Iri si izina rishya mu myidagaduro, ni umukobwa umaze kumenyerwa mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi nyarwanda, mu ndirimbo ya Bruce Melodie na Kenny Sol 'Ikinyafu', 'We Don't Care' ya Rj The Dj na Meddy & Rayvanny, Niko yaje' ya Chris Hat uretse ibyo kandi yari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya nyampinga w'u Rwanda 2018.

Ishimwe Sonia(No10): Afite imyaka 18, ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, ni nimero ya 10. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Mathematics, Physics and Geography (MPG) muri College St André.

Uyu mukobwa avuga ko irushanwa rya Miss Rwanda arifata nk'urubuga rwiza kandi rukomeye rushyigikira umwana w'umukobwa mu iterambere rye. Umushinga we ni uwo gufasha ababyeyi kugabanya ingorane bagira mu rugendo rwo kubyara.

Kayitare Isheja Morella: Akoresha nimero 14. Afite imyaka 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yasoje amashuri yisumbuye aho yize Imibare, Ubugenge n'Ikoranabuhanga.

Uyu mukobwa asanzwe ari umunyamideli aho barizwa muri Sosiyete ya Webest Model Management, ubu aho ari mu mwiherero yamaze kwegukana ikamba rya mbere ahize abakobwa bagenzi be 20 bari kumwe mu irushanwa rya (Challenge) rya siporo.



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abakobwa-batanu-bahabwa-amahirwe-muri-miss-rwanda-2021-mu-mboni-za-julius-chita

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)