Ubuhamya bwa:Nyuma y' imyaka 8 atabyara,Alice Imana yaramusekeje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musaniwabo Alice , umunyamasengesho akaba n'umwanditsi w'ibitabo yahuye n'ikibazo cyo kubura urubyaro mu gihe kingana n'imyaka 8, yahuye n'intambara z'amagambo akomeratsa yabwirwaga, guhabwa akato n'incuti n'imiryango,ariko igihe cyarageze Yesu aramutabara amuha abana maze ahita yandika igitabo yise 'Humura Nawe Uzabyara' agamije gusubizamo intege abagitegereje urubyaro kuko Yesu yiteguye kubasubiza.

Ubusanzwe iyo umuntu yubatse urugo aba yizeye ko azahita abona urubyaro nk'abandi na we akitwa umubyeyi. I bi ni ko Alice yabyibwiraga ariko siko byagenze kuko akimara kwinjira mu rushako yamaze igihe kirekire atarabona urubyaro nk'uko abisobanura ati:

'Icyatumye ntinda cyane gusama, nari mfite uburwayi bwaranshegeshe kandi bumaza imyaka myinshi ndimo kubusengera kuko nashoboraga kujya mu mihango nkamara amezi atatu mva, nkajya mu bitaro bakantera amaraso. Narivuje kuko nari mfite ubwishingizi bukomeye ariko biba iby'ubusa kuko nari nararozwe n'umukozi wo mu rugo arangije aganiriza abantu nabo barabimbwira kandi kuva icyo gihe natangiye guhangana n'ubwo burwayi. Ariko imbaraga z'Imana ziruta iz'abarozi kuko igihe cyarageze Imana irambohora mba muzima'.

Urugendo rw'uko Yesu yamukijije uburwayi bwe, Alice Musaniwabo yagize icyo aruvugaho ati:

'Nakundaga gufata iminsi 3 niyirije ubusa kugira ngo Imana inkize. Nasengaga ngira nti 'Yesu ndakwinginze nkiza ubu burwayi nizeye ko ubishoboye, nga tuma imbaraga z'Imana gushwanyaguza ibyo abarozi bankoreyeho'. Igihe kimwe maze gusenga nabonye umukobwa w'umunyamasengesho mu nzozi araje ampamagara gatu ati 'Alice! Alice! Alice! Ujya kurwara ubwo burwayi, inama y'ikuzimu yarateranye ngo iguteze ubwo burwayi, ariko ijuru rigiye guteranya inama vuba yige ku kibazo cyawe kandi uzakira. Nahise nsubizwamo intege zo gusenga ngo nsabe ijuru riteranye inama vuba.

Nakomeje gusenga umunsi umwe ndyamye nka saa munani mbona abagabo benshi bambaye amataburiya y'umweru baturutse mu kirere buri wese afite igikoresho mu ntoki, baraza bandyamisha ku mukeka ngaramye baransatura vubavuba, bakajya bareba mu nda basanga hari ikibazo ku nyama ukabona bayikuyemo basimbujemo indi bagahita badoda vuba birangije mbona bose barazamutse. Nahise numva ijwi rimbwira ngo uhereye uyu mwanya uburwayi bwawe burakize burundu ntuzongera kuva'.

Nyuma yo gukira nibwo nabonye imbaraga zo gusengera urubyaro kuko numvaga uburwayi bwari inzitizi yo kutabyara nubwo abaganga bavugaga ko kuva atari inzitizi yo kutabyara ahubwo ikibazo ari ukubura imihango'.

Agahinda yatewe n'abamuvuze kubera kubura urubyaro kamusunikiye mu bihe byiza byo gusenga Imana imuha abana nk'uko Alice abisobanura.

'Mu gihe cyo kubura urubyaro nahuriyemo n'uruvugo, intambara zikomeye zo kwangwa n'Imiryango, kudahabwa agaciro mu kazi ugasanga nta konji mpabwa kuko ngo babonaga mfite umwanya nta kimboshye. Hari igihe kimwe hari saa sita z'amanywa abakozi nayoboraga twakoranaga bari mu karuhuko gato (pause) umwe ati 'Ariko mubona kiriya kigore kizabyara? Reba nk'ubu kiranyaka amaraporo ya buri mwanya! Nari nicaranye na bo mbumva ariko ndavuga ngo ashobora kuba arimo kwikinira, nahise numva n'undi aramusubije ngo kiriya ntigishobora kubyara ukuntu kidukoresha nk'imashini, undi ati ntiyabura kudusiteresa nta mwana ariza dore kigera ku kazi sa moya kigataha sa yine, bagitera inda ryari?'.

Ibi byarambabaje bituma mfata icyemezo mpita nsaba konji y'iminsi itanu ako kanya njya gusengera ahitwa Rebero mu ishyamba rihari. Ku munsi wa mbere n'uwa 2 natangiye kwinginga Imana ngo inyeze ngirane ubumwe na Yo hanyuma yumve icyo nyisaba. Ku wundi munsi ngize ntya mbona umugore araje avuye i Burasirazuba mu ishyamba ryo ku Rusumo ati 'Ni wowe unzanye hano nari ndimo gusenga numva ijwi ry'Imana rirampamagaye rimbwira ngo nihute njye kureba umuntu witwa Alice Musaniwabo ari mu ishyamba rya Rebero. Ati 'Intimba yawe yazamutse igera mu ijuru ku buryo Imana yahagurukijwe no kuza kureba icyaguteye agahinda, none Imana yantumye ngo ku wa 15/1/2014 uzajye kwa muganga uzasanga utwite umuhungu.

Akimara kugenda nasigaye nsenga Imana maze ishimangira ibyo uwo mugore yambwiye ikoresheje ijambo Zaburi 113:19, Yeremiya 33;19-21, Yesaya 66:9. Iyi mirongo yose yagaragazaga ibihamya ko Imana impaye urubyaro. Nahise mbyizera ntelefona umugabo mubwira uko Imana idusubije ndataha '. Byageze le 13/1 ntangira kumva nta meze neza, iseseme ngira ngo ni malaliya sinigeze nibuka bwa buhanuzi, natanze ibizamini basanga ndatwite, nahise nceceka mbura icyo mvuga ariko nyuma nz kwibuka bwa buhanuzi mpita mvuza induru kwa muganga nti 'Ayiwe!!! Mbonye ko Imana itarobanura ku butoni nanjye Alice ndatabawe!

Twaratashye ariko nyuma y'amezi abiri Imana imbwira ko umwana wanjye atashye ariko ko izampa abandi, niko byagenze mugihe nari ntwite umutima w'umwana warahagaze avamo umwuka nuko bankorera isuku mu nda ndataha. Nyuma y'ukwezi nasamye inda y'umwana w'umuhungu mubyarira Roi Faical a kuri Noheri muri 2014 Imana isohoza icyo yavuze ubu ni umusore. Umukurikira afite imyaka itatu ndashima Imana yasohoje icyo yavuze".

Alice akimara kubona urubyaro yahise afata uwanzuro wo kwandika igitabo cyitwa 'Humura Nawe Uzabyara' yashimaga Imana yamuhaye abana ariko aboneraho gukomeza abakirutegeereje ngo bakomeze kwizera Imana iracyakora kandi imbaraga zayo ni ntagereranywa.

Source: zaburi nshya

[email protected]

.



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Nyuma-y-imyaka-8-atabyara-Alice-Imana-yaramusekeje.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)