VIDEO : Uwogoshaga Perezida Kagame n'abana be bakiri bato atuganirije uko yakirwaga agiyeyo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Me Kinyata avuga ko arangije kwiga amashuri asanzwe mu 1987, yagiye kwiga indi myuga itatu irimo ubwogoshi ari na wo yaje gukomeza ubwo yatangiye kogosha akoresha imashini za cyera zizwi nka Nyonganyonga.

Ngo icyo gihe bogosheraga munsi y'ibiti ariko uko iminsi yagiye yicuma we yakomeje guteza imbere uyu mwuga aza gushing Saloon yitwa Jordan Saloon we yemeza ko icyo gihe yari iya mbere muri Kigali.

Avuga ko muri uyu mwuga we yogoshe abantu bo mu ngeri zinyuranye barimo n'abakomeye nk'umuryango wa Perezida Paul Kagame.

Ati 'Namwogoshe n'abana be bakiri bato, ba Brian, Yvan, ba Ian bose bakiri bato, ndabogosha kugeza igihe narangije akazi.'

Nyuma yaje kugira uburwayi bw'umusonga amara igihe ari mu bitaro, ndetse umuryango wo kwa Perezida uza kumukenera ngo ajye kubogosha baza kumenya ko ari mu bitaro.

Ati 'Barabimenye baza kunsura, ubwo First Lady abimenye atanga ubufasha, aravuga ngo avurwe akire vuba.'

Akomeza ashimira ubu bufasha yahawe bwatumye avurwa, ati 'First Family ndayishima cyane kuko kubana na yo ni nk'igihango uba ugiranye na yo.'

Me Kinyata avuga ko ubwabyo kuba yarogoshe umuryango wa Perezida Kagame, byamwongereye icyizere mu bantu kuko byatumye agenda aganwa na benshi muri uyu mwuga we.

Avuga ko hari byinshi byiza yigiye ku muryango wa Perezida Kagame kuko ufite indangagaciro ntagereranywa, 'Ubwitonzi, umurava, ni byinshi cyane. Nahagiriye n'inyungu nyinshi.'

Me Kinyata avuga ko yizera ko abana ba Perezida Kagame bamwibuka kuko yabogoshe ari bakuru uretse Brian wari ukiri muto.

Kuri Brian we ngo amufitego n'icyo ajya amwibukira ngo ni uko yari azi ko ari umukobwa 'kubera isura ye nziza, narayibonaga nkabona asa n'abakobwa beza.'

Ngo nyuma yaje kubiganiraho n'abakundaga kuba hafi y'abana, baramuseka kuko yababwiraga ko yari azi ko ari umukobwa ndetse ko yamwogoshaga inyogosho y'abakobwa.

Abandi bantu bakomeye yibuka yogoshe, barimo Pasiteri Bizimungu wayoboye u Rwanda ariko ngo yamwogoshe akiyobora icyahoze ari ikigo cy'Igihugu cy'amazi, isukuru n'isukura, ndetse na Dr Pierre Célestin Rwigema wabaye Minisitiri w'Intebe na Dr Donald Kaberuka.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/VIDEO-Uwogoshaga-Perezida-Kagame-n-abana-be-bakiri-bato-atuganirije-uko-yakirwaga-agiyeyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)