U Rwanda rwaciye amarenga ku gukoresha urukingo rwa Johnson & Johnson -

webrwanda
1

Hashize iminsi u Rwanda rutangiye ibikorwa byo gukingira Coronavirus, aho rukoresha inkingo zakozwe na AstraZeneca ndetse na Pfizer.

Mu rwego rwo kwihutisha ibi bikorwa byo gukingira Coronavirus, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aherutse kuvuga ko igihugu gishobora gutangira gukoresha inkingo zakozwe na Johnson & Johnson.

Ibi Dr Sabin Nsanzimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu muhango wo guhemba abitwaye neza mu irushanwa rya ‘Innovation Accelerator’ (iAccelerator) rishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo no kwishakamo ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete.

Umwe mu bari bawukurikiye yabajije Dr Nsanzimana niba hari gahunda yo kugeza n’urukingo rwa Johnson & Johnson mu Rwanda hagamijwe kwihutisha icyo gikorwa kugira ngo muri Kamena 2022 Abaturwanda 60% bifuzwa bazabe barakingiwe.

Mu gusubiza, Dr Nsanzimana yavuze ko nta biganiro baratangira kugirana n’abarukora ariko yemeza ko narwo rushobora kuziyongera mu zo igihugu kimaze iminsi gikoresha mu bikorwa byo gukingira.

Ati “Urwo rukingo [Johnson &Johnson] narwo rushobora kuziyongera ku zo dufite. Ntabwo ruraza, nta n’amasezerano turagirana n’abarukora cyangwa ngo turusuzume ariko ni urukingo rutanga icyizere aho batangiye kurukoresha, kandi rutanga umusaruro mwiza.”

Kugeza ubu urukingo rwakozwe na Johnson&Johnson ni rwo rwonyine rwa Coronavirus rutangwaho dose imwe ikaba ihagije ngo uwaruhawe abe akingiwe. Rwatangiye gukoreshwa muri Amerika muri Gashyantare 2021, rukaba rwizewe ku kigero cya 72%.

Amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko u Rwanda ruri mu biganiro bitandukanye byo kureba uburyo rwazabona izindi nkingo ruzakomeza gukoresha mu bikorwa byo gukingira Coronavirus cyane ko izo rwabonye inyinshi muri zo zimaze gukoreshwa.

“Nta wabaye ihene kuko bamuteye urukingo”

Dr Nsanzimana yasabye Abanyarwanda ko muri iki gihe ibikorwa byo gukingira bikataj, bakwiriye kwirinda ababakwirakwizamo ibihuha bituma bamwe banga kurufata.

Ati “Urukingo rutaraza buri wese yaricaraga agahimba ibye,ariko ubu rwaraje kandi hari benshi baruhawe, nanjye nararuhawe ariko sinigeze mpinduka cyangwa ngo ngire icyo mba usibye kubabaraho gato kuko ari urushinge.”

“Mu mateka y’ikingira ku Isi, nta na rimwe urukingo rwaje ngo abantu bareke kuruvugaho[…] Uru narwo rero rwaraje benshi bararwishimira, abandi batangira gukeka ko hari ikirwihishe inyuma. Ariko na none wakwibaza uti ‘icyakwihisha inyuma y’urukingo kitihisha inyuma y’ibinini n’imiti tunywa buri munsi ni iki?"

Yavuze ko ibyumweru bibiri bishize mu gihugu hakingirwa icyo cyorezo, nta wakingiwe wagagaje ikibazo kidasanzwe “usibye umuriro no kuribwa umutwe bibaho mu minsi itatu” amaze gukingirwa.

Ati “Nta muntu wigeze aba ihene cyangwa ngo ahinduke kubera bamuteye urukingo, nta n’uwo ntekereza ko azahinduka kubera ko yatewe urukingo.”

Kugeza ubu u Rwanda rufite inkingo za AstraZeneca na Pfizer-BioNTech gusa, zitangwaho dose ebyiri buri rwose kugira ngo uruhawe byizerwe ko akingiwe.

Urwa AstraZeneca rufite ubushobozi bwo kurinda umuntu Covid-19 ku kigeri cya 60% na 73 %, dose ya kabiri yarwo itangwa hagati y’ibyumweru umunani na 12 nyuma y’iya mbere. Ni mu gihe iya kabiri y’urwa Pfizer-BioNTech rurinda ku kigero cya 95% rugatangwa mu byumweru bitatu nyuma y’iya mbere.

Kuva gukingira COVID-19 mu Rwanda byatangira ku mugaragaro ku wa 5 Werurwe 2021, imibare yerekana ko abantu barenga ibihumbi 333 bamaze guhabwa dose ya mbere. Abakingiwe ku ikubitiro biganjemo abakora mu nzego z’ubuzima, abarwaye indwara za karande, abageze mu za bukuru, abakora mu nzego z’umutekano, ndetse n’abandi bahura n’abantu benshi ku buryo bahandurira nk’abanyamakuru, abamotari n’abacuruzi.

Urukingo rwakozwe na Johnson & Johnson rushobora kwiyongera mu zo u Rwanda ruri gukoresha mu gukingira COVID-19



Tags

Post a Comment

1Comments

  1. No thank you, you can shove it up yours

    ReplyDelete
Post a Comment