Ku wa 5 Gashyantare 2020 ni bwo Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro na RwandAir, hagamijwe kugura 49% by’imigabane yayo. Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yabwiye IGIHE ko hamaze gusinywa amasezerano y’imikoranire igisigaye ari uko ayemeza igurwa ry’imigabane ashyirwaho umukono.
Yari yavuze ko bigomba kurangira “mbere y’uko icya kabiri cy’uyu mwaka kirangira”, gusa icyo gihe cyashize nta kirakorwa.
Mu kiganiro Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagiranye na Jeune Afrique hamwe na Africa Report, yagarutse ku mikoranire ya RwandAir na Qatar Airways, avuga ko ibiganiro biri hafi kugana ku musozo.
Ati “Turi mu biganiro bya nyuma, sosiyete izakomera kurushaho bitewe n’umubare w’indege hamwe n’ubushobozi bwisumbuyeho.”
Ntabwo Dr Ndagijimana yigeze asobanura mu buryo bwimbitse igihe amasezerano hagati y’impande zombi azashyirirwaho umukono, gusa yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kuba umunyamigabane mukuru muri iyi sosiyete.
Ku rundi ruhande, Qatar iri gufasha u Rwanda mu mishinga y’ibibuga by’indege harimo no kwagura inzira y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali zizakoreshwa mu gihe cy’Inama ya Commonwealth u Rwanda ruzakira muri Kamena uyu mwaka.
Iki gihugu cyashoye imari mu mushinga w’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kigomba kuba cyatangiye gukoreshwa mu mwaka utaha wa 2022, aho ku ikubitiro kizaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka, ugereranyije na miliyoni imwe yakirwa n’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ubu.
Amasezerano yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera hagati y’u Rwanda na Qatar Airways yasinywe mu mpera za 2019. Akubiyemo ingingo eshatu arizo kubaka, kugira no kubyaza umusaruro iki kibuga.
Ni amasezerano yahaye Qatar Airways 60% muri uyu mushinga, wose hamwe ufite agaciro ka miliyari $1.3.
RwandAir yashinzwe mu 2003 ubu imaze kugera ku byerekezo 29; aho yifashishije indege 12 ifite zirimo Airbus A330 ebyiri nini, igana mu byerekezo binyuranye muri Afurika y’Iburasirazuba, Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwo Hagati, i Burayi no muri Aziya.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gutera inkunga iyi sosiyete mu gihe urwego rw’ingendo zo mu kirere rwashegeshwe n’icyorezo cya Coronavirus; muri uyu mwaka w’ingengo y’imari Guverinoma yashoye muri RwandAir miliyari 145 Frw avuye kuri miliyari 122 Frw yari yashyizwemo mu mwaka ushize.