Tidjara Kabendera akurikiranyweho gukoresha imbuga nkoranyambaga asebanya -

webrwanda
0

RIB yatangaje ko yakiriye ikirego cy’umugore wareze Kabendera ko yakoresheje imbuga nkoranyambaga amusebya ko ari umujura agakwirakwiza amazina n’amafoto ye yabihinduye uko ashaka.

Mu minsi ishize, Kabendera yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko avuga ko uwamukoreraga mu iduka rye, batagikorana kubera impamvu zirimo ko atamubereye inyangamugayo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Bakiliya ba TK Cosmetics, mbamenyeshe ko umukobwa mwari mumaze iminsi musanga kwa TK Shop ubu atagihari kubera impamvu nyinshi zirimo ko atabaye inyangamugayo mu kazi.”

Yakomeje agira ati “Ku bw’ibyo abafite numero ye bari kumuhamagara akabasaba ko bamwishyura murabyirengera.”

Kabendera yahise kandi anashyiraho nimero za telefoni z’uyu mugore ndetse avuga ko ariyo yajyaga aha abakiliya bityo abasaba kutazongera kuyinyuraho bashaka serivisi zitangirwa muri TK Shop, ahita ashyiraho izindi bazajya bifashisha.

Uretse kuri Instagram ya Kabendera kandi amatangazo nk’aya yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram ya Kasuku Media ndetse Kabendera yaje no kumvikana kuri Yago TV Show abisobanura.

Ni ibintu byatumye uwo mugore avuga ko yasebejwe na Kabendera ahita yitabaza RIB ndetse uru rwego rwakiriye icyo kirego.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko bamaze kwakira ikirego cy’uwo mugore ndetse batangiye kugikurikirana.

Ati “Nibyo iki kirego twaracyakiriye, turi kugikurikirana.”

Kabendera utarifuje gutangaza byinshi ku byerekeye iregwa rye, mu magambo abiri yabwiye IGIHE, ati “Ntacyo mbivugaho.”

Dr Murangira yibukije ko ikoranabuhanga rikwiye gukoreshwa neza ariko abantu birinda kugwa mu byaha.

Yagize ati “Uburenganzira n’Ubwisanzure bwo gutanga Ibitekerezo ni uburenganzira bw’ibanze bwa buri muntu, buri wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, gushaka no kubona amakuru. Ubwo burenganzira bugendana n’inshingano (kubaha icyo amategeko ateganya).’’

Umuvugizi wa RIB yavuze ko ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru butagomba kubangamira ituze rusange rya rubanda, imyifatire mbonezabupfura, icyubahiro n’agaciro by’abandi, kwivanga mu mibereho bwite y’abandi no kurengera urubyiruko n’abana.

Yakomeje ati “RIB irasaba Abanyarwanda kwirinda gukwirakwiza amakuru y’impuha kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda. Amakuru ubonye yose ariko utizeye ukuri kwayo, ntugomba kuyakwirakwiza kuko bishobora guteza ingaruka wowe utatekerezaga. Ibyo tubona ku mbuga nkoranyambaga byose si ko tugomba kwizera ukuri kwabyo. Twirinde kandi abashakira indonke mu gutangaza ibihuha rwose babireke.’’

Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ngingo yaryo ya 39 havugwamo ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu ariko itarenze itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko zitarenze 3 Frw.

Tidjara Kabendera akurikiranyweho gukoresha imbuga nkoranyambaga asebanya



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)