Rocky Kimomo Kirabiranya yakoreye ibidasanzwe abanyamakuru ubwo yari agiye kwakira igihembo cya The Choice best influencer 2020 yahawe muri Thr Choice Awards 2020 yari yateguwe na Isibo Tv. Nkuko tubikesha The Choice Live, amashusho yagiye hanze agaragaza Rocky Kimomo ubwo yavaga mu modoka ye aje kwakira igihembo cye yakiriwe n'umunyamakuru M Irene aho yakubajije ibibazo bitandukanye maze amwakiriza akaruru yishimiye ko bongeye guhura. Rocky nawe mu byishimo byinshi yavuze ko yishimye dore ko yararimo arananywa icyayi yari yahawe yise urwunge. Rocky yakomeje aganira na M Irene kuri byinshi bitandukanye aho yakoreshaga imvugo zitandukanye zirimo gukabya n'izindi maze asetsa M Irene karahava. Rocky yakomeje ajya kuganira na Bianca ndetse na Emma Lito aho yabaganirije cyane akanyuzamo akanabatererera urwenya. Rocky Kimomo kandi yabajijwe agaciro k'imyenda yari yambaye aho yavuze ko idahenze ahubwo ko kuba ayambaye kandi ari icyamamare biyihesha agaciro gakomeye. Rocky yabajijwe ku bijyanye no kuba yari ahanganye na Junior Giti mu guhatanira iki gihembo cya The Choice best influencer 2020 maze avuga ko we na Junior Giti buri umwe yari aziko mugenzi we ariwe uri bwegukane iki gihembo ndetse yanavuze ko Junior Giti nawe bazanye akaba yamusize mu modoka kuko ari we wabashije kwegukana iki gihembo.
Iki gihembo cya The Choice best influencer 2020 Rocky yahawe, gihabwa umuntu wabaye ikitegererezo ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'uwamamaye cyane kurusha abandi kubera ibikorwa bye. Rocky Kimomo yahawe iki gihembo ahigitse bagenzi be Junior Giti, Papa Cyangwe, Dj Brianne ndetse na Super Manager.

