Rusesabagina yaje mu rukiko atunganiwe bituma urubanza rusubikwa…Sankara yongeye kumutunga agatoki gutinza urubanza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Paul Rusesabagina ejo wari wasomewe icyemezo ku nzitizi yari yatanze asaba kurekurwa kuko yageze mu Rwanda ashimuswe, urukiko rukazitesha agaciro, uyu munsi yaje mu rukiko atari kumwe n'abunganizi be, Me Gatera Gashabana na Me Jean Felix Rudakemwa.

Uyu mugabo ukekwaho kuba yarateraga inkunga imitwe irwanya u Rwanda, yabwiye Urukiko ko adashobora kuburana atunganiwe ndetse ko ubwo ejo basomerwaga kiriya cyemezo, bahise baregera ubujurire bwabo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Rusesabagina yaje mu rukiko atunganiwe, byakozwe ku bushake bwa Rusesabagina n'abamwunganira.

Bwavuze kandi ko Me Rudakemwa akwiye gufatirwa ibihano kuko iyi myitwarire igaragaza agasuzuguro kuko nk'umunyamategeko abizi neza ko kiriya cyemezo cyafashwe ejo kitagomba guhagarika urubanza rwo mu mizi.

Ubushinjacyaha buvuga ko iyi myitwarire igamije gutinza urubanza ku bushake bityo ko hafatwa icyemezo urubanza rugakomeza.

Inkuru irambuye turacyayitunganya

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Rusesabagina-yaje-mu-rukiko-atunganiwe-bituma-urubanza-rusubikwa-Sankara-yongeye-kumutunga-agatoki-gutinza-urubanza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)